× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Mathoucellah yahanuriye amahanga mu ndirimbo nshya yise "Si kubw’amaboko" - VIDEO

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Mathoucellah yahanuriye amahanga mu ndirimbo nshya yise "Si kubw'amaboko" - VIDEO

Umuramyi Mathoucellah Uzanywenayesu wamenyekanye mu ndirimbo "Ngumana amahoro" yahanuriye amahanga mu ndirimbo "Si ku bw’amaboko".

Buri wese agira icyerecyezo cy’amarangamutima, amahitamo ya muntu arubahwa ariko ubuhanga bw’umuntu n’impano y’Imana ntibipimishwa umunzani witwa "ubuhanga"!.

Uyu muramyi ni umwe mu bakomeje kugarukwaho n’abantu batari bake bashima Imana yamubitsemo itaranto karemano, akaba azwiho kugira indirimbo nziza n’imyandikire ituranye n’ubuhanuzi. Bamwe mu bashimye iyi zahabu ituye i Gikondo ni umuramyi Aline Gahongayire wabigarutseho ubwo yaganiraga na Paradise.rw.

Indirimbo "Si ku bw’amaboko" yashyizweho ukuboko n’abatanazi mu ndirimbo bazwiho ubuhanga ari bo Leopord na Musinga. Ni imwe mu ndirimbo zikoze neza kandi zacuranzwe n’abacuranzi b’abahanga biganjemo ababarizwa muri Naioth Choir ya ADEPR Sgeem uyu muramyi yabereye umutoza igihe kirekire.

Ni indirimbo Igaruka ku mumaro wo kwibera mu buzima bw’Umwuka nk’uko uyu muramyi yabitangaje ubwo yaganiraga na Paradise nyuma y’Iminsi mike iyi ndirimbo igeze hanze.

Yagize ati "Ubwo nandikaga iyi ndirimbo nari mfite ishyaka ryo gushishikariza abantu ko bahabwa Umwuka Wera akabahishurira Yesu Kristo kuko umubiri n’amaraso ntibyabasha kumuhishurirwa cyangwa ngo bimumenye, ariko Umwuka Wera arabikora tugahishurirwa ubwiru bw’Imana aribwo Yesu Kristo.

Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi agira ati; "Umwuka wera ni ubuzima bw’Imana, buri wese wizera Yesu Kandi niwe uhamanya n’umwuka wacu ko turi abana b’Imana.

Mathoucellah ni rimwe mu mazina Uwiteka akomeje kuzamura muri Gospel. Uyu muramyi yavukiye mu karere ka Nyamasheke intara y’uburengerazuba, atuye mu karere ka Kicukiro i Gikondo akaba umukristo mu itorero rya ADEPR Sgeem.

Umuhamagaro wo kuririmba yawuhawe akiri umwana mutoya Akabikora abikunze aho yabaye muri Korali z’abana akaba yari umwe mu nkingi za mwamba mu makorali yaririmbagamo.

Igihe cyaje kugera Isezerano rye riza gusohora rivamo gushima,rimwuzuza umunezero anezererwa Imana nyuma yo kwisanga mu mugi wa Kigali yisanga ari umuririmbyi muri Naioth Choir.

Iyi korali niho yaje kumenyanira na Evangelist Claude Hakizimana baje gukora ubukwe, none ubu bibaniye neza mu rukundo nk’agati gakubiranye doreko Ari nawe muterankunga wa 1 mu bikorwa bya Muzika.

Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 4 arizo: Ngumana amahoro, Gutabarwa kwacu, Izina ndetse na "Si ku bw’amaboko"

Ni umwe mu baramyi bakeya bakizamuka bateguye igitaramo cy’akataraboneka kikitabirwa ku bwiganze hagahunikwa n’ibisarurwa bitagira ingano.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 kuva saa munani z’amanywa, kuri ADEPR SGEEM. Ni igitaramo cye cya mbere yise "Ngumana Amahoro Live Concert", cyitabiriwe n’abantu benshi barimo ab’amazina azwi muri Gospel nka Aline Gahongayire na Neema Marie Jeanne wa Korali Iriba wanakoze kuri Authentic Radio, Peace Nicodeme n’abandi..

Yagiteguye yisunze icyandiswe cyo muri Bibiliya, muri Johana 14:27 havuga amagambo Yesu yabwiye abishishwa be ko abasigiye amahoro. "Mbasigiye amahoro. Amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye".

Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakunzwe cyane, Bosco Nshuti na Alex Dusabe wari uherutse gukora igitaramo cy’amateka yise "East Africa Gospel Festival" cyabereye muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi. Cyatumiwemo kandi Naioth Choir, Ev. Jean Paul na Pastor David.

Uyu muramyi Mathoucellah uvuga ko afite intego yo kwamamaza inkuru nziza y’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo akaba yasabye abakunzi ba Gospel gushyigikira abahanzi kuko bavunika.

Mathoucellah yashyize hanze indirimbo nshya "Si ku bw’amaboko"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Warakoze kududufasha komatana n Uwiteka
Akira umugisha mwizina rya Yesu Amen 🙏

Cyanditswe na: Joseph   »   Kuwa 15/06/2024 10:46