× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Mathoucellah uri gutegura igitaramo cye cya mbere yifurije abakunzi ba Gospel kugumana amahoro

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Mathoucellah uri gutegura igitaramo cye cya mbere yifurije abakunzi ba Gospel kugumana amahoro

Hari umugabo utakiri muri twe wajyaga akunda kuvuga ngo buri muntu wese agira inyogo ye! Nanjye nasanze ari byo. Mureke mpamye ibyiringiro byanjye.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu umunsi abenshi baba bashyize akazi ku ruhande usanga buri muntu atekereza icyatuma aruhuka. Gusa ntimugirengo nirengagije ko hari abandi baruhuka kuva kuwa Mbere kugeza ku wa Gatanu bagatangira kuboha amahema kuwa 5 ku mugoroba kugeza ku cyumweru.

Hari kuwa 5 ndabyibuka,knerekeza amaso Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri status za WhatsApp (sitati). Uwo munsi natangajwe no kubona abantu batandukanye tuziranye bapostinze ifoto nziza y’umubyeyi wamwenyuye, wambaye imyenda y’umuhondo wa zahabu.

Nagize amatsiko ngo menye uwo ariwe, ntungurwa no gusanga ari umwe mu banyempano nahoraga nifuriza ibyiza, uwo ni Mathoucellah UZANYWENAYESU watanze integuza y’igitaramo cye cya mbere. Ntababeshye mu mutima wanjye numvise nuzuye ishimwe. Ubwo buri wese yambaza impamvu.

Mathoucellah umuramyi wo kwitega muri Gospel

Umuntu wese uzi ishyaka n’umuhate uyu muramyi agirira inzu y’Imana, uwakurikiranye Mathocelah muri korali Naioth yakoreyemo umurimo w’Imana igihe kirekire, yaba umuhamya.

Nyuma y’uko abaririmbyi batandukanye baririmbaga mu makorali akomeye barimo Liliane Kabaganza, Mukazayire, Mami Espe, Jado Sinza, Bosco Nshuti na Danny Mutabazi, binjiye mu muhamagaro wo kuririmba ku giti cyabo kandi bikabahira, benshi mu bakurikira Gospel batangiye gushyira mu majwi Mathoucellah ko ariwe utahiwe.

Umuramyi Mathoucellah UZANYWENAYESU uhagurukanye imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo cye cya mbere kizaba kuwa 04/06/2023 kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Rwampara ahazwi ku izina rya SGEEM. Ni igitaramo yise "Ngumana Amahoro Live Concert".

Mu kiganiro yagiranye na paradise.rw, yagize ati "Muri iyi concert, ndifuza cyane gutangaza agaciro ko gutunga Yesu, n’amahoro abonerwa muri we. Iki giterane gifite intego iboneka muri Yohana 14:27 aho Yesu yabwiye abigishwa be ati"Mbasigiye amahoro,amahoro yanjye ndayabahaye".

Paradise.rw yamubajije imvo n’imvano yo kucyitirira amahoro, aho yagize ati "Nakitiriye kugumana amahoro kuko ubutumwa nahawe bwa mbere nakoze mu ndirimbo ya mbere niho bushingiye".

Ubwo twamubazaga ku mvo n’imvano y’umuhamagaro we, yagize ati: "Igitecyerezo cyo kwemera gukora uburirimbyi ku giti cyanjye cyavuye ku ijwi ryampamagaye, hanyuma nditaba nkora ibyo rinsaba".

Uyu muririmbyi ahamya ko umuhamagaro kuri we ari mugari

Mathoucellah kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zifite amajwi. Iya mbere yitiriye iki gitaramo yayise "Ngumana Amahoro", Iya kabiri yitwa "Gutabarwa kwacu". Gusa akaba afite izindi zikiri muri studio izo zikaba agaseke gapfundikiye kazapfundurwa ku munsi w’igitaramo.

Uyu mubyeyi yifurije abakunzi ba gospel kugumana amahoro ndetse no kwakira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Yahawe kubagezaho ndetse abashimira gukomeza kumuba hafi.

Bika itariki y’igitaramo cya Mathoucellah

RYOHERWA N’INDIRIMBO YE YITWA ’NGUMANA AMAHORO’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yesu aguhe umugisha mwinshi Papa Frodouard.

Uyu muramyi Uwiteka amushyigikire kandi natwe turamushyigikiye cyane, tuzanitabira igitaramo cye.

Cyanditswe na: Claude  »   Kuwa 05/05/2023 09:10