Ku wa 26 Mata 2026, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jeanne Dufashwanayo, yizihije umwaka ushize Imana imurokoye urupfu!
Uyu muramyi uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jeanne Nayo kandi akaba ari n’umuganga ukora muri laboratwari, yagaragaje ishimwe rikomeye ku Mana mu gihe yizihizaga umwaka ushize Imana imurokoye ikamukura mu rupfu, ikamukomereza ubuzima nyuma y’impanuka ikomeye yahuye na yo mu gitaramo yari arimo mu mwaka wa 2025 ku itariki nk’iyo.
Jeanne Dufashwanayo, ubarizwa mu Ntara y’ivugabutumwa ya Kalisimbi mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yavuze ko afatanya umurimo w’ubuganga n’ubuhanzi, aho asobanura ko byombi bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Azwi mu ndirimbo nka Utugarure, Amahoro Arabuze, Hari Umunsi, Ubushake Bwawe n’izindi, aho afite indirimbo 17 kuri YouTube.
Avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2021, akaza kuwukura mu mutima agatangira kuwushyira ku mugaragaro kuri YouTube. Yagize ati: “Kuririmba bimufasha kuruhuka no kongera imbaraga, ndetse bikamufasha no mu kazi k’ubuganga.”
Inkuru ye ikomeye y’ubuzima ni ivuga ku gitaramo yakoze ku wa 26 Mata 2025, aho yari hafi gupfa nyuma yo kugwa hasi mu mbere y’iyo gahunda. Yavuze ko icyo gihe byasaga n’aho byose birangiye, ariko Imana ikamugirira ubuntu ikamugarura mu buzima.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, yavuze ko icyo cyago cyamubereye isomo rikomeye ryo gushima Imana. Yagize ati: “Umwaka ushize nakoze igitaramo, by’umwihariko ku itariki ya 26 Mata 2025. Icyo gitaramo cyagenze neza kandi cyitabirwa n’abantu benshi. Imana yarigaragaje mu buryo bukomeye muri icyo gitaramo.
Icyo nigiyemo ni uko ibyiza byose Satani abirwanya. By’umwihariko twebwe abaririmbyi, dusoma ko Satani na we yahoze ari umuririmbyi mu ijuru. Yagerageje kurwanya icyo gitaramo kigiye kuba, ndetse no mu gihe cyacyo, ariko nticyahagarara, kirakomeza kiraba.
Ikibabaje ni uko nari ngeze aho nenda gupfa, nkaba nari ngiye no kuba nitwa nyakwigendera Jeanne Dufashwanayo. Ibyo byabaye mbere y’uko igitaramo gitangira, ngwa hasi, ariko Imana yari ihari irigaragaza, irankiza.
Uyu munsi numva nshima Imana cyane, kuko yankijije urupfu kandi ikampa andi mahirwe yo kubaho no kuyikorera.”
Yasomye inyigisho za Pawulo ziri mu 2 Abakorinto 1:3–10, aho Pawulo ashima Imana nka “Data w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,” ihumuriza abantu mu makuba yabo kugira ngo na bo bashobore guhumuriza abandi.
Ayo magambo agaragaza ko nubwo intumwa za Kristo zihura n’imibabaro n’akaga kenshi, ibyo bigeragezo bituma zirushaho kwishingikiriza ku Mana atari ku bushobozi bwazo, no kumenya ko Imana ari yo itanga gukomeza kubaho no gukira.
Ku murongo wa 10, yawushimangiye cyane awusoma uko uri ubugira kabiri, ati: “Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora.”
Aganira na Paradise, yagize ati: “Hari indirimbo nanditse nshingiye kuri ayo mashimwe mfite ku Mana, kandi mu minsi iri imbere izajya hanze. Mu ndirimbo harimo amagambo nka ‘Iyo nsubije amaso inyuma, mbibona nk’ibyabaye ejo, nkibuka uko byari byarangiye, nkarebana urupfu amaso ku maso ariko nkarokoka.
Nta cyo nari kubikoraho, twari twamaze kubyakira nk’ibyarangiye. Abarira barariraga, abataka baratakaga, abatabaza baratabazaga, …., ariko Imana… irankiza. Kuba ngihumeka uyu munsi, ni ubuntu, …. kugira ngo nihane kandi nkomeze kuyikorera. ’”
Uyu muhanzikazi Dufashwanayo Jeanne, yakoze igitaramo cyihariye yise “Nimuhumure” ku wa 26 Mata 2025, cyabereye mu Karere ka Nyabihu, mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA) rya Kabatwa, mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Kalisimbi.
Icyo gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko yo muri Yohana 16:33 igira iti: “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi,” kikaba cyaribanze ku butumwa bwo guhumuriza imitima no gutanga icyizere mu bizera.
Jeanne yaririmbiye hamwe n’abandi bakunzi b’ibihangano bye byamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu matorero, mu gikorwa cyaranzwe n’amasengesho, gusingiza Imana no kwegerana kw’abizera, aho abatuye Nyabihu n’uturere tuyegereye bari batumiwe cyane, bikaba byari umwanya wihariye wo guhemburwa mu buryo bw’umwuka no gushimangira ubutumwa bw’amahoro n’ihumure akunda gutanga mu ndirimbo ze.
Aha yari muri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro ku wa 26 Mata 2026
Umwaka urashize Imana imutabariye ku rubyiniro