Umuramyi Janvier Izayi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya North Carolina, akaba umukristo muri Redeemer church, yahaye abakunzi be indirimbo nshya yitwa "Narabohowe".
Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri Beacon Studio, Mastering ikorwa na Benjamin mu gihe amashusho yakozwe na Producer Kavoma umwe muba producers b’abahanga bakomeje kuzamura mu bicu umuziki wa Diaspora.
Uyu munyempano avuga ko igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki ari iki ndetse afite imihigo ikomeye arangamiye mu myaka itanu iri imbere. Yatangarije Paradise.rw ko mu myaka 5 yibona "mu iterambere mu muziki mu buryo bugaragara". Ni muri urwo rwego akataje mu muziki.
Janvier Izayi umaze imyaka isaga 16 mu muziki, ashyize hanze iyi ndirimbo "Narabohowe" nyuma y’amezi 10 asohoye iyitwa "Rabagirana" y’umuntu wahuye n’ibibazo ariko akamaramaza ntave mu byizerwa, bikarangira abonye igitangaza cy’Imana.
Mu kiganiro na Paradise.rw, uyu muhanzi yatangaje ko urugendo rwe rw’umuziki arumazemo imyaka isaga 16 dore ko yagiriwe umugisha wo kuvukana inganzo nawe ntiyaseta ibirenge ahubwo yinjirira urugamba muri korali y’abakiri batoya.
Ibyo byaramufashije cyane kuko atagowe no gukaraga umuhogo nk’uko bigora abinjira mu gisirikare cyo guhumanura ikirere mu buryo bw’umwuka bakuze bibagendekera.
Baravuga ngo inkono ihira igihe.N’ubwo yabanje kuririmba muri worship team, byasabye umwaka wa 2022 ngo yinjire muri studio maze akora indirimbo yitwa Rabagirana. Nyuma y’iyi ndirimbo Nkingiye ingabo yaje gukora indi yiswe Ubushyo.
Muri iyi ndirimbo nziza uyu muramyi agira ati "Narabohowe, naracunguwe, Yesu yampaye ubugingo. Mpagaze Ahera hirengeye nsubiyemo ya Ndahiro ko ibihe biha ibindi, nzakomeza. Singihagarika imitima niruka imihana nshake intungura ngo mbone ibitambo".
Amakuru Paradise.rw ifite ni uko iyi ndirimbo yiswe Narabohowe ari indirimbo yateguranywe ubuhanga inashyirwamo imbaraga z’umurengera. Ni imwe mu ndirimbo yandikanywe ubuhanga buhanitse.