× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuvuga ijambo "Imana" mu kanwa kacu ni ukubahuka Imana - ASA Jean

Category: Artists  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kuvuga ijambo "Imana" mu kanwa kacu ni ukubahuka Imana - ASA Jean

Umuhanzi Ndahimana Jean de Dieu, wamamaye nka ASA Jean, yavuze ko we atagikunda guhamagara Imana ayita "Imana", kuko abifata nko kuyubahuka.

Kuva mu 2018 yasobanukiwe ko Imana ari Se, bityo atangira kuyita "Data", aho kuyihamagara mu izina. Ni bimwe mu bitekerezo yagaragaje mu gihe akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise "Sindimo".

ASA Jean, umaze imyaka irenga 15 mu muziki, yatangiye kuririmba afite imyaka 10 muri Korali y’i Kanombe, aho byamugejeje kuba umuhanzi wabigize umwuga.

Ubu akora injyana zirimo Pop, RnB na Afrobeat, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Kubaho Kwanjye, Amashimwe, Forgiven, Adonai, All I See na YAHWEH.

Kuri ubu asigaye akoresha izina ASA Jean, ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo nshya "Sindimo" igaruka ku byiza yishimira ku gihugu cy’u Rwanda birimo n’ubuyobozi bwiza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, yavuze ko impinduka ikomeye yabaye mu buzima bwe bwo kwizera yabaye mu mwaka wa 2018, ubwo yasobanukirwaga ko Imana itari kure ye nk’Umwami gusa, ahubwo ko ari Umubyeyi.

Ati: "Nta bwo Imana nyita Imana, nyita Data. Na yo inyita umwana wayo. Nta bwo wahamagara so mu izina."

Yakomeje asobanura ko n’umubyeyi we witwaga Niyibizi Pierre, atigeze amuhamagara mu izina rye.

Ati: "Data yitwaga Niyibizi Pierre, ariko sinigeze mubaza nti ’umeze ute Pierre?’ Guhamagara Imana mu izina ni ukuyisuzugura. Icyubahiro umuntu aha umubyeyi ni ukumwita Data."

Uyu muhanzi yavuze ko mbere yo gusobanukirwa iri hame, ubuzima bwe bwari bushingiye ku gusaba Imana ibintu bya buri munsi nk’ubukode, imyenda, amafaranga n’ibindi.

Gusa amaze kuba umubyeyi, ni bwo yabonye ko umwana adakwiriye gusaba ibyo se aba agomba kumuha.

Ati: "Nabayeho ubuzima bwanjye bwose nsaba Imana ibyo kwambara, ubukode n’ibindi. Maze kubyara, nsanga umwana wanjye mugenera ibyo akeneye atabinsabye. Mugurira imyenda, ibiryo n’ibindi kuko ndi umubyeyi we."

ASA Jean yavuze ko umwana atajya yibutsa umubyeyi inshingano ze z’ibanze, kuko umubyeyi aba azi ibyo akwiriye kumukorera.

Yagize ati: "Umwana wawe ntakwiriye kugusaba ibiryo cyangwa imyenda. Wamubyaye utabimusabye, ni inshingano zawe kubimuha. Nanjye sinasabye Imana kundema, ni yo yampisemo."

Yakomeje avuga ko hari ibintu umwana ashobora gusaba umubyeyi, ariko ko iby’ibanze bidakwiriye kuba isengesho rya buri munsi.

Ati: "Sinemera ukuntu Imana yaturemye hanyuma tukayisaba buri gihe ibintu by’ibanze. Imana yakuremye izi neza uko uzabaho. Twe dukwiriye kubaho nk’abana bayo, tukamenya ko iduha ibidukwiriye, ni bwo tuzayishimira kurushaho."

Aya magambo ayavuze mu gihe akomeje kumenyekanisha indirimbo ye nshya "Sindimo", ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku mahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Muri iyi ndirimbo, aho kuba ari we uvuga ku Gihugu, yahisemo guha ijambo u Rwanda rukivugira amateka yarwo, ibyo rumaze kugeraho n’icyizere gifitiye ejo hazaza.

Uyu mugabo wubatse akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, yavuze kandi ko ari gutegura album nshya ndetse n’igitaramo azahuriramo n’abakunzi be nyuma y’igihe kinini akora umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Reba indirimbo ye iheruka "SINDIMO"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.