Umuramyi akaba n’umukinnyi wa filime Jean de Dieu Sinzibagirwa (Jado Sinza) uri mu baririmbyi bazwiho kuririmba indirimbo zigeza abantu ku musaraba, kuri ubu yongeye gusohora indirimbo yuje amagambo y’ubugingo.
Ni indirimbo yashyizwe ku murongo wa youtube asanzwe abikaho ibihangano bye witwa ‘Jado Sinza’ akaba ari nayo mazina akoresha muri Muzika ndetse no mu gukina filime za Gikristo.
Ni indirimbo irimo umutuzo mwinshi. Muri iyi ndirimbo yise "Inkuru y’agakiza" itangira asa n’urimo gukurura amateka afitanye n’umwami Yesu Kristo ndetse n’umumaro w’amaraso ya Yesu Kristo.
Itangira atumbira mu ijuru aho yagize ati "Yesu warambabariye kunyinjiza mu murwa w’ibyiringiro". Muri ibyo bihe yararimo byasaga n’ihishurirwa yahise yungamo ati "Ivuko ryanjye ryari ribi cyane, ariko wemeye kuhansanga umbera urumuri rumurikira intambwe zanjye’’.
Mu nyikirizo yagize ati "None ndaririmba inkuru y’agakiza y’uwasize byose akaza kunshaka yankoye amaraso y’igiciro cyinshi, mwumve urwo rukundo."I yi ndirimbo ishobora kuzaca agahigo igatuma satani atakaza abakiriya benshi bitewe n’ubutumwa ifite.
Mu kiganiro na Paradise, Jado Sinza ushobora kuzitwa umutware w’abaririmbyi baririmbisha Nehiloti yagize ati "Nk’uko bisanzwe nkunze kuririmba namamaza inkuru ya Kristo ku bataramumenya bakamenya ko ariwe mwami ndetse n’umukiza w’ubugingo bwabo, bakamenya ko byose ari we bibonerwamo bigatuma abamwizeye bakizwa nawe." Aha yari abajijwe imvo n’imvano y’iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo ikaba yarashibutse ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 53:4. Abajijwe ibanga rituma adacika intege, mu gusubiza iki kibazo yifashishije ijambo Pawulo aho yavuze ko ashobozwa byose na Kristo Yesu umuha imbaraga.
Yagize ati "Ngomba kumenya ko uyu murimo atari uwanjye, aho mbuze imbaraga nkisunga umunyembaraga uruta abandi ariwe Kristo nkamubwira ko ntashoboye akanshoboza".
Yahise ahamya ko yizera ko Kristo azamukomeza nk’uko umuririmbyi yaririmbye ko Kristo amufata akamukomeza.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, yasamiwe hejuru n’ibyamamare birimo Bosco Nshuti uherutse kwibaruka imfura ndetse na Aline Gahongayire, bayishyira kuri status zabo. Iyi ndirimbo ikaba isanze izindi zanditse amateka nka "Golgota", "Yesu yavukiye i Beterehemu", "Amateka" yakoranye na Bosco Nshuti, "Naragabanye", "Ndategereje", "Ndi Imana yawe" n’izindi.
Jado Sinza yamamaye mu ndirimbo "Nabaho" na "Ndategereje" yakozemo filime
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INKURU Y’AGAKIZA" YA JADO SINZA