× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi na Tom Close baganiriye ku muhamagaro w’umuhanzi muri Joshua Generation Connection 2026

Category: Concerts  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi na Tom Close baganiriye ku muhamagaro w'umuhanzi muri Joshua Generation Connection 2026

Abahanzi bakunzwe mu ngeri zose kandi bamazemo imyaka myinshi, Israel Mbonyi uhimbaza Imana na Tom Close uririmba indirimbo zisanzwe, baganiriye ku muhamagaro w’umuhanzi mu gikorwa cya Joshua Generation Connection 2026

Mu gihe urubyiruko rwo mu Itorero Foursquare Gospel Church rukomeje igiterane ngarukamwaka Joshua Generation Connection 2026, cyabereye ku cyicaro cy’iri torero i Kimironko, habaye ikiganiro cyihariye cyahuje abahanzi b’ibyamamare.

Ni abahanzi b’ibirangirire barimo Israel Mbonyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse Tom Close ukunzwe mu muziki usanzwe akaba n’Umuganga, baganira ku buzima bw’umuhanzi, umuhamagaro ndetse n’imbogamizi bahura na zo.

Iki kiganiro cyabaye ku wa 10 Werurwe 2026, mu gihe cyo gutegura no gukomeza inyigisho z’iki giterane, aho aba bahanzi babajijwe ibibazo bitandukanye bakabisubiza, basangiza ubunararibonye bwabo mu murimo wo kuririmbira Imana.

Mu gusobanura imwe mu ndirimbo ze yakwifashishwa na buri wese uhangayitse, Israel Mbonyi yavuze ko indirimbo Tugumane ari isengesho rivuye ku mutima.

Yagize ati: “Harimo amagambo nka ‘Iri ni isengesho, nkumeneye umutima. Icyo nsaba ni uko tugumana. Niba nkugiriyeho umugisha, tugumane!’”

Mbonyi yavuze ko umuntu wese uhangayitse cyangwa uri mu bihe bikomeye ashobora kumva iyi ndirimbo akabona ihumure, kuko igamije gusaba Imana kugumana n’umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko ibanga rimufasha gukomeza gukora umurimo w’Imana ari ukwibuka ko nta muntu ujya agera aho atagikenera Imana. Yagize ati: “Ibanga rituma nkomeza gukorera Imana ni uko nta muntu ugira aho agera ngo areke gukenera Imana.”

Yasobanuye ko mu ntangiriro z’umurimo we wo kuririmba, amasengesho ye yibandaga cyane ku buzima bwe bw’ishuri.

Ati: “Nge Israel Mbonyi, uko nasengaga ngitangira umurimo wo kuririmbira Imana, si ko bimeze ubu kuko waragutse noneho. Kera ho nasengeraga amasomo gusa ngo mbone ay’ishuri, ariko ubu ndi umuhanzi. Nsenga kurusha na mbere.”

Yongeyeho ko gukorera Imana bisaba kubikura ku mutima, kuko abantu bose bakunda ibintu byiza, ariko we agakunda cyane ibintu bivuye ku mutima. Mbonyi yanavuze ku magambo ari muri iyo ndirimbo Tugumane asa n’aho arimo ubukana, aho aririmba agira ati “abanzi banjye ubahe kukumenya.”

Yavuze ko ayo magambo atari ay’umutima mubi, ahubwo ko ari ukuri. Ati: “Igihe nandika indirimbo Tugumane, numvaga wagira ngo harimo itiku, kuko naririmbaga ngo abanzi banjye ubahe kukumenya. Icyakora sinabyandikanye umutima mubi, ahubwo byari ukuri.”

Yavuze ko umukristo akwiriye kugendera ku kuri aho kugendera ku bigezweho. “Abantu benshi bagendera ku bigezweho, ariko umukristo nyakuri agendera ku kuri. Kugendera ku kuri bituma ukomeza.”

Mu kiganiro, Tom Close na we yagarutse ku bibazo abahanzi bakora umuziki wa Gospel bahura na byo, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga n’imbaraga bashyira mu bihangano.

Yagize ati: “Abahanzi bashyira amafaranga menshi mu bihangano byabo. Baravunika cyane. Nubona videwo irimo abantu benshi ntuzatekereze ko itabavunnye.”

Yasobanuye ko gukora indirimbo nziza bisaba amafaranga n’imbaraga nyinshi, ariko ikibafasha gukomeza kikaba ari ukwibuka impamvu babikora.

“Ikibafasha ni Imana no kumva impamvu yabyo. Nge ni uko ari umuhamagaro wange. Iyo umaze gukura, hari ubwo ubona ahandi washyira amafaranga hatari mu buhanzi, ariko iyo ari umuhamagaro ubigumamo.”

Muri iki kiganiro hanagarutswe ku kibazo gikunze kuvugwa cy’abahanzi batangiriye muri Gospel nyuma bakajya mu muziki usanzwe.

Tom Close yavuze ko buri wese agira inkuru y’ubuzima bwe itandukanye n’iy’abandi. Ati: “Buri wese agira uko ahamagarwa. Na hano turi twese twahahuriye, ariko mu kuhahurira ntabwo twahamagawe kimwe.”

Israel Mbonyi we yavuze ko hari igihe bamwe batabona ubufasha bukenewe bakajya gushaka amafaranga mu muziki usanzwe. Ati: “Hari igihe umuntu yaririmbiraga Imana ntahabwe ubufasha cyangwa amafaranga, agahitamo kujya mu bintu bisanzwe ashaka imibereho.”

Aha ni ho yahereye asaba Abakristo gushyigikira abahanzi ba Gospel. “Ndasaba abantu b’Imana ngo muge mufasha abahanzi baririmbira Imana. Iyo abuze ubufasha ashobora kujya mu isi. Nimufasha uwo muhanzi, ntazatinyuka kujya hanze mwamwitayeho.”

Mbonyi yanavuze ko kuba indirimbo ze zikundwa cyane bitavuze ko ari we mwiza kurusha abandi. Ati: “Kuba nakora indirimbo igakundwa si uko ndi umuntu mwiza kuruta abandi, ni uko Imana yahisemo ko bigenda uko.”

Yavuze ko mu buzima bwe atajya atekereza ko hari imbogamizi zamubuza gukorera Imana, nubwo hari igihe habaho ibinaniza. Ati: “Iyo ndi mu mwuka meze neza, maze iminsi nsenga, mba numva nta kintu na kimwe cyanca intege.”

Tom Close, yavuze ko umuntu akwiriye kumenya uko yitwara mu bice bitandukanye by’ubuzima. Ati: “Aho ngiye mpuza na ho. Iyo ndi mu bitaro mba umuganga ijana ku ijana.

Mu rugo mba ndi umubyeyi, muri studio nkaba umuhanzi. Iyo umenye inshingano yawe, ukamenya n’aho uri, nta bwo kuba ukora byinshi byagongana.”

Israel Mbonyi we yongeyeho ko mu bintu atigeze yifuza harimo kumenyekana cyane, kuko ubwamamare bushobora gutuma umuntu ava mu murongo wo gukorera Imana.

Ati: “Iyo umenyekanye uhura n’ibintu byinshi biba bishaka kugukura mu murongo. Ariko ubwamamare buba bwiza iyo ubukoresheje ubwiriza ubutumwa bwiza.”

Joshua Generation Connection 2026

Iki kiganiro cyabereye mu giterane Joshua Generation Connection 2026, gitegurwa n’urubyiruko rwa Foursquare rwitwa Joshua Generation.

Iki giterane kiri kuba kuva ku wa 8 kugeza ku wa 15 Werurwe 2026, buri munsi guhera saa Cyenda z’amanywa (03:00 PM), kikabera ku rusengero rwa Foursquare i Kimironko.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari igira iti: “Love Like Jesus – Intentionally Loving for Impact,” ishishikariza abantu kubaho ubuzima bw’urukundo nk’uko Yesu yakundaga abantu.

Mu bitabiriye iki giterane harimo abayobozi n’abavugabutumwa batandukanye barimo Fidele Masengo, umuyobozi mukuru wa Foursquare, na Daniel Mugogo watumiwe nk’umushyitsi.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko Joshua Generation Connection igamije guhuza urubyiruko, kubaka kwizera kwabo no kubafasha gukura mu buzima bw’umwuka.

Banasabye urubyiruko n’Abakristo bose gukomeza kwitabira ibikorwa nk’ibi, kuko bibafasha gukura mu kwizera no gukomeza umubano wabo n’Imana.

Video: Kurikirana iki giterane mu buryo bw’amashusho

Igiterane "Joshua Generation 2026" cyatangiwemo impanuro ku rubyiruko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.