Tonzi yatanze ubutumwa burimo impanuro, cyane cyane ku rubyiruko muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tonzi, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubutumwa bwuje ihumure, icyizere n’impanuro, cyane cyane ku rubyiruko.
Mu magambo ye agira ati: "Kuri iyi nshuro ya 31 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mpore Rwanda, mpore wowe warokotse. Ufite u Rwanda, ufite Abanyarwanda nturi wenyine. Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ni wo musingi w’ibyo twagezeho twiyubaka nk’Abanyarwanda."
Yibukije ko ubumwe ari bwo musingi w’iterambere mu kubaka igihugu, anahumuriza abarokotse Jenoside ko batari bonyine. Yashimangiye kandi ko urubyiruko rufite inshingano yo gukomeza gusigasira u Rwanda no kururinda icyasubiza inyuma amateka.
"Rubyiruko, u Rwanda muruhorane ku mutima aho muri hose, ibyo mukora byose mubikorere Igihugu cyanyu nta we mubisigana. Murinde ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, ushaka gupfobya ndetse no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, mumwamagane kure aho yaturuka hose.”
Tonzi ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu njyana ya Gospel mu Rwanda. Akunzwe n’abatari bake kubera ibihangano bye birimo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo. Mu butumwa bwe bwo kwibuka, yahaye agaciro indangagaciro z’ubunyarwanda, asaba ko buri wese yagira uruhare mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
#Kwibuka31
#TwibukeTwiyubaka
🌍 [www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
📢 Umuco, Ubwiyunge, Ubumwe.