× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Gad Houston yatanze impano y’impeshyi mu ndirimbo "Muraberanye" - VIDEO

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Gad Houston yatanze impano y'impeshyi mu ndirimbo "Muraberanye" - VIDEO

Umuramyi Gad Houston ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yubuye imirya aririmbira indirimbo nziza yise "Muraberanye".

Turi mu kwezi kwa gatandatu, kubanziriza impeshyi, ni igihe abasore n’inkumi benshi biyambura umwambaro w’irungu, bagafata umwanzuro mwiza wo kuzinukwa kwitwa ingaramakirambi,bagasezera urungano ari nako batumira inshuti n’abavandimwe mu birori by’akataraboneka, ku bwo gusohoza ibyanditswe byera doreko Imana ubwayo yivugiye iti"si byiza ko umuntu aba wenyine!!!

Ibi Gad Huston ngo abyitegereze,yiyemeje gususurutsa abakwe n’abageni mu ndirimbo nziza yise "Muraberanye". Ni indirimbo yandikiwe kuba urwibutso ku bakundana. Aganira na Paradise, Gad Houston yagize ati: "Iyi ndirimbo ni indirimbo y’ubukwe. Ivugako umunsi wa bageni baduteranije hamwe twese kuba bakora ubukwe bihesha ishema umuryango."

Kuri ubu uyu musore ubarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ni umunyeshuli. Avuga ko gukora umurera umuziki hariya usanga harimo imbogamizi. Yagize ati: "Guhuza umuziki n’amasomo usanga bigoranye,ariko kandi uko byagenda kose ngomba kwamamaza ubutumwa bwiza."

Iyi ndirimbo ya ndikiwe mu Rwanda Ndetse inatunganyirizwa muri imwe muri studio z’i Kigali mu Rwanda.

Umuramyi Gad Houston uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Texas, yatangiye kuririmba akiri muto cyane, n’ubwo yatinze kumurika italanto.

Uyu musore w’umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Gitari, avuga ko nyuma y’uko Imana ibaye mwiza kuri we, yasanze ntacyo yayitura uretse kuyiramya, akamamaza ibikorwa byayo bihambaye, ndetse benshi bakamenya kugira neza kwayo.

Abajijwe Ishimwe yakuye mu gukorera Imana mu mahanga, Gad Houston yagize ati: "Ishimwe n’uko mbona aboduhuza umurimo w’Imana kandi bawusobanukiwe cyane tukunganirana ibitekezo

Umwaka ushize yakoze igitaramo cyabaye mu kwezi Kwa munani, akaba ateganya gukora ikindi gitaramo mu kwezi Kwa 8 kw’uyu mwaka.

Muri icyo gitaramo, yafatanyije korali zibarizwa muri kiriya gihugu nka hope singers choir, divine iraa choir na n’umuramyu Jackson. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi nk’uko yabitangarije paradise.

Ni igitaramo cyavuyemo umusaruro wamushimishije doreko bamwe mubanyeshuri bitanze hakaboneka amafaranga yo gukorera indirimbo z’amashusho bagenzi babo Ndetse haboneka abihana benshi.

Umuramyi Gad Huston yashyize hanze indirimbo nziza yise "Muraberanye"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.