Amanda Fung Kavutse n’umugabo we Kavutse Olivier (Kavoliv) bizihije imyaka 10 bamaze bashyingiranywe, basubiza amaso inyuma ku rugendo rwabo rw’urukundo, urwo bavuga ko rwubakiye ku buntu bw’Imana.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Amanda Fung yavuze ko hashize imyaka 15 bahuye bwa mbere, imyaka 13 bakundana, ndetse ubu bakaba bamaze imyaka 10 bubatse urugo.
Yagize ati: "Hashize imyaka 15 duhuye bwa mbere, imyaka 13 turi kumwe, none imyaka 10 dushyingiranywe irashize. Twabigezeho!"
Yakomeje agaragaza bimwe mu byaranze ubuzima bwabo, birimo ibiganiro birebire, gutemberana, gusangira amafunguro, gukunda umuziki, kubyara abana babiri, kwimuka inshuro ebyiri, gukora ingendo zitandukanye, gukunda Imana no kwitangira umurimo wayo, kunyura mu bihe byiza n’ibikomeye, ubukire n’ubukene, ndetse no kubakana amateka menshi.
Amanda yavuze ko ibyo byose babigezeho ku bw’ubuntu bw’Imana. Ati: "Ni urugendo rwiza twubakanye hamwe ku bw’ubuntu bw’Imana. Twabigezeho. Isabukuru nziza y’imyaka 10 y’ubukwe kuri twe."
Yaherekeje ubu butumwa n’uruhererekane rw’amafoto agaragaza ibihe bitandukanye byaranze imyaka bamaze babana, anatera urwenya umugabo we amubwira ko amafoto agaragaza n’uko imisatsi ye yagiye ihinduka uko imyaka yagiye yicuma.
Ubu butumwa bwakiriwe neza n’inshuti n’abakunzi babo, babifuriza gukomeza kubana mu rukundo. Umunyarwenya Arthur Nkusi yagize ati: "Isabukuru nziza y’ubukwe mwembi. Muri urugero rwiza."
Maya Nzeyimana na we yavuze ko yishimira kuba yaritabiriye ubukwe bwabo, abifuriza gukomeza kugira imyaka myinshi y’urukundo n’urwibutso rwiza, mu gihe Timo Gafotozi yabifurije gukomeza kubana mu byishimo indi myaka ijana.
Amanda na Kavutse Olivier bari mu miryango izwi cyane mu murimo w’ivugabutumwa, aho bakomeje gukorera Imana no gufasha benshi binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa gikristo.
Reba amafoto yo mu myaka ishize bamaranye, arimo amwe agaragaza uko Kavutse yahiye ahinduranya imisatsi, ibyo umugore we yanze gusiga mu byo yasangije abakunzi babo ku isabukuru yabo