× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Etienne Nkuru ari kubarizwa mu Rwanda

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Etienne Nkuru ari kubarizwa mu Rwanda

Umuramyi Etienne Nkuru utuye mu gihugu cya Canada kuri ubu ari mu gihugu cy’u Rwanda.

Amakuru Paradise ifite ni uko mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi yabanje kunyura mu gihugu cy’u Rwanda mu mishinga igamije kuzamura umuziki we. Kimwe mu bimuraje inshinga hakaba harimo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi no kwitabira ibitaramo biteganyijwe i Kigali mu mpera z’umwaka.

Nyuma y’iyi mishinga, uyu muramyi azerekeza i Burundi aho ategerejwe mu gitaramo "Thanksgiving" kigamije gufasha imfubyi n’abapfakazi. Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuwa 05/01/2025 mu rusengero rwa Guerison Des Ames Nyakabiga.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Paradise, Etienne Nkuru yavuze ku gitaramo Thanks Giving giteganyijwe kuwa 05/01/2025 i Burundi. Yavuze ko iki gitaramo gifite amateka akomeye mu rugendo rwe rwa Muzika.

Ati: "Mfite amashimwe menshi ku buzima byanjye afitanye isano n’Imirimo Imana yagiye inkorera mu bihe bitandukanye kuva mu 2016 nyuma yo kwimukira mu gihugu cya Canada."

Etienne Nkuru wamamaye mu ndirimbo "Ndi Umunyamugisha", yakomeje agira ati: "Intego yacu ni ugushima Imana ku byo yadukoreye no gufasha imfubyi n’abapfakazi".

Muri iki gitaramo azataramana n’andi mazina yubashwe mu gihugu cy’u Burundi nk"abaramyi barimo: Ngoma J. Mbabazi n’amatsinda akomeye i Burundi nka Gisubizo Ministry Burundi, Adonai International Ministry Burundi, True Promise Ministry Burundi, Hope Ministry Burundi n’Abahemburabugingo mu buryo bw’ijambo ry’Imana ari Bishop Mathias na Bishop Manasseh.
Kwinjira azaba ari Ubuntu.

Etienne Nkuru yaje mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton ari naho akorera umurimo w’Imana. Ni umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba akunda Imana n’abantu bayo bose ariyo ntandaro yo gufasha imfubyi n’abapfakazi. Ni umugabo dore ko yubatse akaba afite umudamu umwe n’abana babiri.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu ishuri ryo ku cyumweru cyangwa se ’Sunday school’. Ubwo yari atuye i Bujumbura yabarizwaga muri Korali y’abana. Nyuma yaje gukoreza umuhamagaro muri Korali y’abantu bakuru.

Mu mwaka wa 2016 yaje kwimukira mu gihugu cya Canada mu gihe mu mwaka wa 2018 ari bwo yatangiye gukora indirimbo nk’umuhanzi ku giti cye. Nyuma yo kugera muri iki gihugu ni bwo yakoze igitaramo cya mbere cyo kimurika album ye ya mbere.

Etienne amanze kwitabira ibitaramo byinshi birimo ibyo umuramyi Israel Mbonyi yakoreye mu gihugu cya Canada afatanyije na David Nduwimana utuye muri Australia. Uretse iki gitaramo, uyu muramyi yagiriwe Ubuntu n’Umugisha yitabira ibindi bitaramo byo mu nsengero zo muri Edmonton.

Mu bamuhaye ikaze mu Rwanda harimo Eric Ikinege wa MIE n’umunyamakuru wa Paradise

Etienne Nkuru hamwe na Obededomu wa Paradise

Etienne Nkuru ategerejwe i Burundi mu gitaramo gikomeye

Ibyishimo byari byose ku mpande zombi mu gusangirira Noheli ku butaka bw’i Nyarugenge

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.