× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu byakomeye! – Amakorali nk’ijana y’i Kigali yakirigiswe na “Yaruhutse Umusaraba” ya Shiloh Choir

Category: Choirs  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu byakomeye! – Amakorali nk'ijana y'i Kigali yakirigiswe na “Yaruhutse Umusaraba” ya Shiloh Choir

Indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ya Shiloh Choir ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, by’umwihariko amakorali atandukanye yo mu Rwanda no mu karere, aho yayakoze ku mutima ku buryo menshi muri yo yayigaragarije urukundo kuri YouTube.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo ishyizwe ku rubuga rwa YouTube, amakorali menshi yagiye ayitangaho ibitekerezo ayishimira. Muri ayo harimo Hoziana Choir, yanditse igira iti: “Yego koko yaruhutse umusaraba. Amen.” Iri tsinda ryagaragaje ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bubibutsa ko Kristo yamaze gusohoza umurimo w’agakiza.

Na Jehovah Jireh Choir na yo yayishimiye cyane igira iti: “Inkuru nziza isakare ku isi yose, Yesu yaruhutse umusaraba ntazongera kubambwa. Mukomere cyane Shiloh Choir, turabakunda. Iki ni igihe cyanyu.”

Ku ruhande rwa Hyssop Choir, na bo bagaragaje ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bukwiriye kugera kure, bagira bati: “Ubutumwa bwiza bukwire ku isi yose.”

Beulah Choir na yo yagaragaje ibyishimo byinshi ku bwo kumva iyi ndirimbo, igira iti: “Yaruhutse umusaraba! Murakoze cyane Shiloh.”

Mu gihe Goshen Family Choir yo yagarutse ku butumwa bwimbitse buri muri iyi ndirimbo igira iti: “Turabizi ko bitoroshye, bisaba kwiyanga no gusiga byose, ariko nta bwoba dufite kuko Kristo ni we mwigisha wacu. Murakoze Shiloh kuri iki gihangano cyiza cy’ubutumwa bwiza.”

Hari n’andi makorali yagaragaje ko iyi ndirimbo yabubatse cyane mu mwuka. Yasipi Choir yanditse igira iti: “Ubutumwa bwiza bukwiriye kwamamara hose. Shiloh Choir muhabwe umugisha mwinshi. Kristo yaruhutse umusaraba ntazongera kubambwa. Yesu ashimwe ibihe byose.”

Mu gihe Golgotha Choir yo yashimangiye ubutumwa bw’iyi ndirimbo igira iti: “Yaruhutse umusaraba, ntazongera kubambwa.”

Na ho Yakin Choir yo igaragaza ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bubibutsa urugendo rwo gukurikira Kristo igira iti: “Turabizi ko bitoroshye bisaba kwiyanga tugasiga byose, ariko nta bwoba dufite kuko Kristo ni we mwigisha wacu.”

Si ayo makorali gusa yayishimiye, kuko na ADEPR Gahogo na yo yayihaye ikaze igira iti: “Waoooo! Indirimbo nziza cyane. Shiloh Imana ibahe umugisha. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa. Tubahaye ikaze iwacu muri ADEPR Gahogo muze rwose.”

Ibi bitekerezo by’amakorali bitandukanye byerekana ko indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ikomeje gukora ku mitima ya benshi, by’umwihariko abakorera umurimo w’Imana mu ndirimbo.

Benshi bagaragaza ko ubutumwa buyirimo bubibutsa ko Yesu Kristo yamaze kunesha urupfu n’ibyaha, kandi ko Abakristo bagomba gukomeza kumukurikira nubwo inzira igoye.

Indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” igaruka ku butumwa bw’uko Yesu yamaze gusohoza umurimo w’agakiza ku musaraba, bityo ko atazongera kubambwa, ahubwo ko abamwizera bakagira ibyiringiro ko na bo azabashoboza kunesha ibigeragezo byo mu buzima.

Indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ya Shiloh Choir ni imwe mu ndirimbo zigize album yabo ya kabiri. Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Muhoza mu karere ka Musanze, ikaba igizwe ahanini n’urubyiruko rufite impano mu muziki wa Gospel.

Mu myaka imaze ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, Shiloh Choir imaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo zifite ubutumwa bukomeye ndetse n’imiririmbire ihuza injyana zitandukanye zituma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi.

Ibi ni byo bituma iyi ndirimbo Yaruhutse Umusaraba ikomeza guhembura imitima ya benshi no gushimangira ubutumwa bwiza bw’agakiza. Yirebe kuri YouTube

Amakorali menshi yishimiye indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ya Shiloh Choir

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.