× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Esther Senga wateguje indirimbo "Ndema" akomeje kunyagirwa n’imvura y’imigisha

Category: Artists  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Esther Senga wateguje indirimbo "Ndema" akomeje kunyagirwa n'imvura y'imigisha

Nubiba amasaka mu murima ntiweze uzirinde gucika intege, hari igihe umurobyi anaga urushundura ibumoso ntagire icyo afata, nyamara ariko iyo Kristo abijemo biremera ndetse n’umuraga ukuzura. Esther Senga yakubera icyitegererezo.

Kuri ubu uyu muramyi yateguje video y’indirimbo "Ndema" isubizamo ibyiringiro abantu batentebutse. Ni nyuma y’uko abanje kuzenguruka i kusi n’i kasikazi ariko ntibikunde, nyamara uyu munsi tuvugana uyu muramyi afite amashimwe aremereye.

Kuri ubu uyu muramyi ari mu maboko meza nyuma yo guhura na Maurice Tuyishime umunyamakuru wa Goodlich Tv akaba azwiho no gutunganya amashusho binyuze muri kompanyi ye yitwa Dellipert ikaba ari nayo kuri ubu ifasha uyu muramyi Esther.

Maurice Tuyishime uvukana na Abayisenga Christian umunyamakuru wa Isibo TV&FM kuri ubu niwe Manager wa Esther Senga. Aganira na Paradise, Maurice yavuze ko Esther Senga ari mu baririmbyi beza amatwi ye amaze kumva kuva yatangira umwuga w’itangazamakuru.

Ubwo yabazwaga imvano yo kumushyigikira, yavuze ko uretse kuba ari umuririmbyi mwiza, ari umwe mu baririmbyi bakunda Imana kandi bafite icyerekezo no kwicisha bugufi.

Kuri ubu Esther ni umwe mu bantu bafite ubujyanama ndetse n’abafatanyabikorwa.

Luxuria International ni kompanyi ikora ibijyanye na "Construction, Consultance and Design" yiyemeje kuzamura impano ikaba kuri ubu ariyo iri gufasha uyu muhanzi kugera ku ndoto zo mu bwana nk’umufatanyabikorwa, nk’uko twabitangarijwe na Maurice Tuyishime. Roshan Shabeer kuri ubu akaba Managing Director w’iyi kompanyi ifitanye imikoramire na Dellipert.

Mu byishimo byinshi, Esther Senga yatangarije Paradise.rw ko kuri ubu yishimiye kuba mu maboko meza ya Maurice no kuba yaratangiye gukorana na Luxuria International nk’umufatanyabikorwa.

Urugendo wa Muzika akaba yararutangiye mu bwana bwe dore ko yivugira ko yahamagariwe kuririmba. Yatangiye kugaragaza ko ari inshuti ya muzika mu ishuli ry’Icyumweru. Akenshi wasangaga ari mu bayoboye abandi mu miririmbire nk’umutoza w’amajwi, akaba yarakomeje kugirirwa icyizere ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye.

Nyuma yo kwitekerezaho, yaje kwiyumvamo gukora umurimo w’uburirimbyi ku rwego mpuzamahanga atangira career solo mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi hagamijwe kwagura ubwami bw’Imana.

Avuga ko ari bwo yatangiye kwinjira muri studio mu bihe bitoroshye ariko agahorana inyota yo gukora umuziki ku rwego rwisumbuyeho, inzozi avuga ko zasohoreye ku ndirimbo "Ndema" yitegura gushyira hanze.

Abajijwe imvano y’indirimbo "Ndema" yagize ati: "Ni indirimbo yavuye ku ndiba y’umutima wanjye kuko buri munsi mu isengesho ryanjye mpora nsaba Imana kumpa umutima mushya wishimira."

Kuri ubu uyu mukobwa witegura kuzitwa "Mama w’amahanga" nka Sarah, abarizwa mu itorero ryitwa "True Salvation Church". Ni itorero afata nk’umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka dore ko avuga ko ryamwigushije gusenga.

Avuga ko akigara muri iri torero, yatunguwe no kubona abanyamasengesho bamara amasaha menshi basenga, mu gihe we mbere atarenzaga iminota itanu. Gusa avuga ko kuri ubu yamanukiwe n’imbaraga z’Umwuka Wera aza kumenya gusenga.

Kuri ubu Esther wateguje album, yateguje iyi ndirimbo nk’impinduramatwara y’ubugingo bw’abantu bapfuye bahagaze mu buryo bw’Umwuka nk’uko nawe yahoze ameze mbere yo kugera ku gicaniro cya true salvation Church.

Kuri ubu amakuru Paradise yahawe na nyir’ubwite avuga ko uyu mukobwa azatera ishoti ubuseribateri kuwa 30/06 akaba yitegura kubana n’umusore witwa Ishimwe Zachee uzwi ku izina rya Madiba.

Abajijwe ibyiyumviro bye yagize ati: "Ndumva nishimye, ndumva mfite amatsiko menshi yo kuva mu buseribateri, ndifuza kubaho mfite andi maboko dufatanyije ndetse n’ibitekerezo bishya."

Kubyerekeranye n’abakobwa bakora ubukwe bakareka umuziki kubera inshingano z’urugo yavuze ko atari muri abo. Yagize ati: "Ubu nibwo nje kuko ngiye gushaka umugabo nkaba ntari ngenyine umugabo wanjye azajya angira inama".

Abajijwe icyo yakundiye Madiba, yagize ati: "Uyu mugabo wanjye ikintu namukundiye, aca bugufi cyane kandi aranyumva, ndamukunda nyuma yo guhamanya n’Umwuka Wera wari undimo akanyemeza kubana nawe". Yavuzeko uyu mugabo arusha abandi bose kumukunda.

Kuri ubu Esther ni umwe mu bantu bahanzwe amaso nyuma yo guhindura icyerekezo cy’umuziki we.

Esther Senga yakubera icyitegererezo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kristo akomeze yamamare

Cyanditswe na:   »   Kuwa 24/05/2024 22:26

Esiter turagukunda Kandi nukuri Imana iguhe umugisha tukurinyuna,

Cyanditswe na: Abel umiramyi  »   Kuwa 24/05/2024 16:52

Esiter turagukunda Kandi nukuri Imana iguhe umugisha tukurinyuna,

Cyanditswe na: Abel umiramyi  »   Kuwa 24/05/2024 16:52