Bakunze kumwita "Umusirimu", abandi bati "Yambara neza", nyamara njyewe mwita "Umunyempano w’umusirimu wambara neza".
Nyuma yo kutwibutsa ko Imana yasohoje amasezerano, umuramyi David Kega agarukanye imwe mu ndirimbo zizahindura imyandikire.
Yari amaze iminsi abivuga mu marenga, benshi bakibaza ukuntu umusore w’umusirimu abaye umusaza! Ntibikiri ibanga ubu noneho indirimbo yari itegerejwe ku mbuga nkoranyambaga yitwa "Akabando", yasohotse.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, David Kega yagarutse ku ndirimbo ye nshya yise "Akabando", avuga ko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushimangira urukundo n’ubucuti biri hagati y’umukristo na Kristo ubwe.
Yagize ati "Iyi ndirimbo ivuga urukundo n’ubucuti buri hagati y’umukristo na Kristo ubwe". Yakomeje asobanura ko Akabando ushobora kukitwaza unaniwe, ufite urugendo rurerure cyangwa wavunitse! Yagize ati "Kristo rero ni Akabando k’umutima igihe umutima wahuye n’ibyo".
Yakomeje asobanura ko yifashishije indirimbo "Akabando", ashaka gutaka Kristo uburyo ari inshuti nziza. Abajijwe uko indirimbo ya mbere yise "Yarabisohoje" yakiriwe yagize ati: ’’Ubutumwa bwiza mu ndirimbo muri rusange Imana yatanze inyota yabwo abantu barabwishimiye!"
Ikindi, yatangaje ko mu minsi mike arekura indi ndirimbo dore ko yiyemeje kubyara indahekana mu muziki agamije kumara umwuma abarembejwe n’inyota yo kumva no gusobanukirwa ibyanditswe byera ndetse n’ubuntu n’imbabazi by’umwami Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Nyuma yo gusabwa n’abakunzi be kujya abataramira mu bitaramo byo kuri Youtube, yahamirije Paradise.rw ko mu minsi mike atangira kunyuza ku murongo wa Youtube ibi bitaramo bikaba bizatangira mu minsi ya vuba.
David Kega ni umuramyi wamenyekanye cyane muri Korali yitwa El Shadai. Nyuma y’imyaka myinshi aririmba muri Korali, yaje kwinjira mu muhamagaro w’uburirimbyi ku giti cye. Ku ikubitiro yanditse indirimbo nziza yise "Yarabishoboye’’.
Ni imwe mu ndirimbo zishobora kuba zarahenze muri Gospel dore ko yakozwe na team y’abantu 25. Iyi ndirimbo ikaba yarasamiwe hejuru dore ko umunsi umwe gusa yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi icumi. Izi ndirimbo ze ebyiri ni zimwe mu zizaba zigize album ye ya mbere izitwa "Izuba rya nijoro" nk’uko aherutse kubitangariza Paradise.rw.
David Kega hari abamwita umusirimu kuko yambara neza cyane
Ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya mbere
David Kega bimusabye kwicumba AKABANDO kugira ngo ashimangire urukundo rwa Kristo
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AKABANDO" YA DAVID KEGA