× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Bosco Nshuti agiye gukorera ibitaramo i Burayi! Ni isezerano yahawe n’Imana

Category: Artists  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Bosco Nshuti agiye gukorera ibitaramo i Burayi! Ni isezerano yahawe n'Imana

Umuramyi Bosco Nshuti agiye gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muramyi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel kuri ubu akomeje kwitegura guhaguruka mu Rwanda akaba agiye kumara igihe cy’ukwezi n’Iminsi ine hanze ya Afurika.

Ni urugendo ruzatangira kuwa 01/12/2023 akagaruka mu Rwanda le 04/01/2024, bikaba bivuze ko mu minsi mikuru ya Nohel n’Ubunani azayirira ku Mugabane w’u Burayi.

Ni urugendo agiye kwerekezamo nyuma y’iminsi mikeya asohoye indirimbo yitwa "Mbaraga Zikiza".

Iyi ndirimbo imaze iminsi 13 gusa isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 53 kuri Shene ya YouTube, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abafite imitima yihebye.

Dore gahunda y’ingedo Bosco Nshuti ateganya gukorera I Burayi ndetse n’ibihugu azataramiramo.

Poland: 01-03/12
Paris France: 16-17/12
Danmark: 10-11/12
Suède: 31/12
Belgique: 23-25/12

Nyuma yo kumenya ko isezerano risohoye, Paradise.rw yegereye umuramyi Bosco Nshuti imubaza niba Imana yari yaramubwiye ko azerekeza hanze y’u Rwanda akahakorera ibitaramo.

Yagize ati: "Mu by’ukuri sinari nzi igihe bizabera ariko mu guhamagarwa, Imana yambwiye ko tuzavuga ubutumwa mu Rwanda no mu mahanga gusa sinari nzi ko nzagenda iki gihe."

Yabajijwe uko yabyakiriye, mu mvugo yuje ubupfura asubiza umunyamakuru wa Paradise ati: "Naho uko nabyakiriye ni umugisha Imana yampaye wo kujya kuvuga ubutumwa n’ahandi buranejeje cyane."

Bosco Nshuti agiye hanze y’u Rwanda nyuma yo kwitabira ibitaramo bikomeye mu gihugu cy’u Rwanda.

Dore bimwe mu bitaramo yitabiriye:

Le 30/10/2022 yakoze igitaramo cyiswe "Unconditional Love Worship Live Concert" cyabereye muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyateguwe na Bosco Nshuti bwite. Muri icyo gitaramo, yerekanye umukunzi we.

Kuva ariki 14 Nyakanga kugera takiri 16/Nyakanga 2023, Bosco Nshuti, afatanyike na Jado Sinza na Shalom Worship Team bataramiye i Huye muri UR Huye Campus.

Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na RASA (Rwanda Anglican Students Association) UR Huye.

Tariki 01 Nzeri 2023 umunsi utazibagirana mu Rwanda kubera ko ari bwo Imvura y’umuhindo yatangiye kugwa ikaraza abantu muri Camp Kigali ikanafunga umuhanda ujya Gatsata-Karuruma, Bosco Nshuti yifatanyije na Emmy Vox na Israel Mbonyi gutaramira abanyarwanda. Iki gitaramo cyateguwe na Emmy Vox cyabereye Camp Kigali.

Bosco Nshuti yifatanyije n’itsinda rya Holy Entrance Ministry mu gitaramo cyiswe “Good News Live Concert Season 1"..Ni igitaramo cyabaye ku
Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023 mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA), bagihuriramo na Healing Worship Team, Gisubizo Ministries.

Uyu muramyi wahize abandi mu mwaka wa 2018 akegukana Groove Awards Rwanda, mu kwezi kwa Nzeli umwaka wa 2018 ni bwo yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo muri Kigali Serena Hotel.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse gihembura benshi. Ibi bikaba bigaragaza ko inkono ihira igihe nk’uko abanyarwanda benshi babivuze.

Bosco Nshuti agiye gukora ibitaramo bizenguruka uburayi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.