× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Bonke Bihozagara yateguje indirimbo ’Ntahinduka’ izagaragaramo akamero k’Imana

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Bonke Bihozagara yateguje indirimbo 'Ntahinduka' izagaragaramo akamero k'Imana

Izina ry’Uwiteka rikomeje gushyirwa hejuru biturutse ku mpano Kristo ubwe yirobanuriye. Mu barobanuwe hakaba harimo umuramyi Bonke Bihozagara kuri ubu wateguje indirimbo "Ntahinduka".

Nk’uko bigaragara mu nteguza, ni indirimbo izaba igaragaramo ibyishimo bisendereye umutima, gukora kw’Imana n’Umwuka Wera ikaba n’indirimbo ibyinitse.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Bonke Bihozagara yirinze kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo itarajya hanze, gusa yijeje abakunzi be ko ubwo iyi ndirimbo "Ntahinduka" izagera hanze imitima yabo izasendera umunezero mwinshi kandi ko bazamera nk’uko umugore umaze kwibaruka agira umunezero uruta umubabaro yatewe n’ibise nk’uko byanditswe muri Yohana 16:21-22.

Bonke Surugo Bihozagara mu muziki ukoresha amazina ya Bonke Bihozagara, ni imfura mu muryango ugizwe n’abana bane akaba afitanye isano ya bugufi n’umuryango w’aba Zebedayo barimo umuramyi rurangiranwa Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship Team kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Diane Nyirashimwe usigaye witwa Deborah (izina ry’ubuhanuzi yiswe na Apotre Gitwaza), akaba avukana na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi mu itsinda rya True Promises ndetse akaba ari nawe wayitangije.

Bonke Bihozagara wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), afite ababyeyi bombi. Uyu munyempano yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church.

Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi ndetse no gukorera ku ntego.

Amakuru Paradise.rw yakuye mu bo mu muryango we wa hafi ni umwe mu bantu bazwiho gukunda Imana, gusenga, kugira ubunyangamugayo ndetse bakaba bakomeje kumuhamiriza ko ari umukristo wo mu mutima.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali zo muri Sunday School i Burundi dore ko yavukiye mu muryango w’Abizera Yesu Kristo. Gusa nyuma yo gusobanukirwa inzira y’ukuri, yahisemo kwakira Yesu Kristo ngo amubere Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe ndetse aza no kubatizwa mumazi menshi.

Ni umwe mu bahanzi mpuzamahanga dore ko afite abakunzi mu bihugu bitandukanye nko mu Rwanda, Burundi, Congo, USA n’ahandi.

Umuramyi Bonke Bihozagara agiye gushyira hanze indirimbo yise ’Ntahinduka’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.