× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Biggy Shalom yavuze impamvu yifashishije ibitoki mu mashusho y’indirimbo "Testimony"

Category: Artists  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Biggy Shalom yavuze impamvu yifashishije ibitoki mu mashusho y'indirimbo "Testimony"

Kenshi uzasanga abaririmbyi bifashisha ibintu bitandukanye mu mashusho y’indirimbo, gusa uzasanga buri cyose gifite ubusobanuro.

Urugero, mu ndirimbo yabo bise "Rutuma Ndirimba" imaze amezi 2 igeze ku muyoboro wabo wa YouTube ,James na Daniella bifashishije ubwato buri mu nyanja n’ibikona mu kugaragaza urukundo rw’Imana n’ubwiza bwayo byatumye irema isi, inyanja n’ibiyisendereye.

Umuhanzi Tuyisenge Biggy Shalom wamamaye nka Biggy Shalom we yahisemo kwifashisha ibitoki mu ndirimbo nshya "Testimony" agamije gusobanura uburyo Imana ikura umuntu ku cyavu ikakwicaranya n’ibikomangoma.

Ubwo yabazwaga iki kibazo n’umunyamakuru wa Paradise, Biggy Shalom yagize ati: "Ibitoki urebye nta kintu kinini bisobanuye muri iyi video, gusa nashakaga gukomeza kwerekana ko umuntu yava hasi mu bukarasi Imana ikamugira uw’icyubahiro akicara mu bushorishori, ndetse ikamuhindurira amateka."

Muri iyi ndirimbo yise "Testimony", uyu muramyi uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda agaragaza uburyo Imana yamuhaye ubuhamya ndetse n’ibihamya nyuma yo kumuhindurira ubuzima yabagamo ikamuremera amashimwe aremereye mu mutima we.

Uyu muramyi uherutse kubona abajyanama muri muzika akaba yasobanuye gahunda afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’uruhisho afitiye abakunzi be.

Yagize ati: "Ubu gahunda mfite ni nyinshi, kandi mfite umukoro wo gukora cyane,
na cyane ko ubu Imana yafunguye imiryango, mfite abafatanyabikorwa bifuje kuntera ingabo mu bitugu".

Biggy Shalom hano yahatsindagiye agira ati: "Ni kompanyi (company) yitwa DAVID EMPIRE ya Mugisha David, ubu dufite imishinga myinshi ndetse ishobora no kuzabyara amahirwe no ku bandi bahanzi bakiriml kuzamuka".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "TESTIMONY" YA BIGGY SHALOM

Biggy Shalom yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Testimony"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.