Ku wa 16 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yasangije abakunzi be inyigisho ikomeye kuri Data wo mu Ijuru n’umurage w’urukundo yaduhaye wo kwitwa abana be.
Yagarutse ku buryo Imana yaduhaye umurage wihariye wo kuba abana bayo, nk’uko Bibiliya ibivuga muri 1 Yohana 3:1: "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi."
Gisanura yasobanura ko urukundo rw’Imana ari umurage ukomeye duhabwa. Uru rukundo rudutera gukora ibikorwa byiza birimo gutanga, gufasha, kuririmba, guhobera abandi, kuvuga amagambo meza, no gufasha abakene. Ni umurage udusunika kugira ngo urukundo rugire ibikorwa, kuko Imana yadukunze cyane.
Umurage Imana iduha si ubutunzi bwo ku isi, ahubwo ni umwanya wacu wo kwitwa abana bayo. Nk’umwana ku mubyeyi, tuba turi mu mwanya wihariye, tukabasha kumva urukundo rwayo no kuganira na yo.
Gisanura yagaragaje ko Abakristo bakunda Imana badakurikirana iby’isi gusa, ahubwo ko bakora iby’ingenzi byo kubabeshaho, kuko baba bafite ibyiringiro byo mu ijuru. Abadafite ibyiringiro bahora barwanira iby’isi, ariko abakunda Imana bazirikana ko ibyabo bihoraho ari iby’ijuru, bityo bakagira imirimo y’ingenzi n’ubuzima bufite intego.
Pastor Gisanura yanavuze ku buryo umuntu ukunda Imana akwiye gukora ibyo Imana ishaka kandi akirinda kwishingikiriza ku bantu gusa. Ibikorwa by’isi bishobora gusaza cyangwa bigata agaciro, ariko ibyo Imana ikora bihoraho iteka.
Yongeyeho ko urukundo rwacu rukwiye kuyobora imyumvire n’imyitwarire yacu, rukadushishikariza gukora ibyiza, gukunda abandi, no kubaho nk’abana b’Imana. Ni byo bizatuma dusa na Data wo mu Ijuru, tukagira umurage w’urukundo nk’uko na We ari.
Ubutumwa nyamukuru buri muri video kuri YouTube, wabwumva: