Umupasiteri wo mu Bwongereza witwa Steve Maile yatawe muri yombi n’abapolisi mu gihe yari ari kubwiriza ubutumwa bwiza mu muhanda i Watford, ariko nyuma ararekurwa ndetse atangaza ko atazigera ahagarika kwamamaza Yesu.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko yatawe muri yombi n’abapolisi batatu, bamushinja ibyaha birimo guteza imvururu nubwo we yabihakanye avuga ko arengana. Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, yashimiye abamushyigikiye anavuga ko yakorewe ihohoterwa rikomeye.
Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje ku byaha bifitanye isano n’imyitwarire ye mu ruhame. Nubwo bimeze bityo, Steve Maile yashimangiye ko atazacika intege, avuga ko nta muntu n’umwe uzamubuza gukomeza kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo.