× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyarwenya Phil Gentil ujyana ibyamamare mu ijuru yiyemeje kuyoboka igikumba cy’amasengesho

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyarwenya Phil Gentil ujyana ibyamamare mu ijuru yiyemeje kuyoboka igikumba cy'amasengesho

Umunyarwenga Iradukunda Philemon Gentil uzwi ku mazina ya Phil Gentil yavuze ko uyu mwaka wa 2025 yafashe ingamba zo kwibera umunyamasengesho nyuma y’uko yigenzuye agasanga hari byinshi yanyazwe kubera kudasenga.

Uyu munyarwenya kuri ubu uherereye mu gihugu cya Uganda muri gahunda zirimo gusura umuryango we, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Yago kikaba cyanyuze kuri Yago TV Show. Muri iki kiganiro cyamaze iminota 36 n’amasegonda 52 cyibanze ku muhamagaro w’uyu munyarwenya usanzwe azwiho kujyana ibyamamare mu ijuru.

Mu gutangira iki kiganiro, Yago yashimiye Phil Gentil nk’umwe mu banyempano baremye ibintu byabo batiganye abandi kandi bigatanga umusaruro, dore ko kuri ubu ari umwe mu bantu bakurikirwa cyane akaba anafite umurongo wa YouTube channel ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 173.

Si ibyo gusa anakoresha izindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram na TikTok aho akurikirwa n’abantu batari bake. Ibi bimugira umwe mu bantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Influencers).

Iki gikundiro cye cyinshi akaba yaririnze kugifata nk’impano yo kugundirwa, dore ko akunze kwifashisha mu kwamamaza indirimbo z’abahanzi no kwamamaza ibitaramo ku mbuga nkoranyambaga ze. Muri izi ndirimbo n’Ibitaramo yamamaza harimo n’ibya Gospel, dore ko ari n’umwe mu bifashishijwe mu kwamamaza igitaramo cya Joyous celebration.

Muri iki kiganiro yagiranye na Yago, Phil Gentil yatangaje ko kuva muri uyu mwaka wa 2025 yiyemeje kujya aragiza Imana ibikorwa bye byose, bitandukanye no mu myaka yashize aho yavuze ko atakundaga gusenga akaza kunyagwa byinshi.

Mu ijwi rye bwite yagize ati: "Kandi muri uyu mwaka, twatangiye umwaka mushyashya, uzi gahunda natangiranye Yago"? No gusenga birimo!" Yakomeje agira ati: "Ubundi mu myaka yatambutse, ibintu byo gusenga ntabwo nabishyiragamo imbaraga, ariko muri uyu mwaka wa 2025, naje gusanga ko gusenga ari kimwe mu bintu ngomba gushyira imbere, kuko nagiye mbura amahirwe menshi y’umugisha kubera kuudasenga".

Phil Gentil ati: "Ntangira umwaka narasenze numva ngize fraicheur". Yago yahiise amubaza ati: "Wabaye inspired n’iki ku buryo wumva ko mu mwaka wa 2025 ukwiye kuzasenga cyane??" Gentil ati: "Sinajyaga njya gusenga ngo nterane n’abandi bantu, naragiye rimwe ngiye gutangira umwaka, numva hari ubundi buryo ndimo ndafilinga bitandukanye!"

Yongeyeho ati: "Ngira ngo urabona ko nambaye nk’umwana wasizwe amavuta?". Yago ati: "Wambaye nka Yongwe mu ijuru!" Aba bombi bakubita igitwenge!!!! Phil Gentil yaboneyeho gusaba Yago ko mbere yo gukora ikiganiro abanza gupfukama akagisengera. Muri ryo sengesho yasengeye ikiganiro, asengera u Rwanda na Uganda, asabira Yago umugisha.

Yaboneyeho kwibutsa Yago ko ari we muntu wa 1 yajyanye mu ijuru. Yamushimiye ko atigeze ababazwa n’uko yamukinnye amushyira mu rubanza, ahubwo agapostinga videwo uyu munyarwenya yakinnye kuri Yago. Yago yaboneyeho gusaba Gentil gukina yishyira mu rubanza akurikije uko yiyizi.

Phil Gentil ni umwe mu banyarwenya bamaze kubaka ibigwi!

Iyo usomye ibyanditswe byera bikwereka ko uko byagenda kose hateganyijwe urubanza ruzajyana abantu bamwe mu ijuru abandi mu nyanja y’umuriro ugurumana. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 20:15 hagira hati: "Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro."

Ubanza ahari ari iri jambo uyu munyarwenya yahereyeho ajyana bamwe mu nyanja y’umuriro n’amazuku, mu gihe abandi bo abatembereza ku nyanja y’ibirahure ku bw’ingororano Imana yasezeranyije abayisenga nk’uko Pawulo yabivuze.

2 Timoteyo 4:8 "Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose."

Phil Gentil ni umwe mu banyarwenya bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abarimo Umunyamakuru Scovia, Doctor Nsabi, Nyakiwigendera Pastor Theoogene, Nyakiwigendera Vava Dorimbogo, Yago, Vestine na Dorcas, Theo Bosebabireba ni bamwe mu bantu uyu munyarwenya amaze kujyana mu rubanza.

Ese yaba agiye kwisunga Meddy, Alpha Rwirangira, Niyo Bosco bahisemo kwibera ku gikumba cy’amasengesho? Igisubizo ni Yego kuko yamaramaje! Ariko kujyana mu ijuru ibyamamare byo birakomeje!

Phil Gentil ni umwe mu banyarwenya bamaze kubaka ibigwi!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ni byiza cyane Imana imuhe umugisha

Cyanditswe na: juju  »   Kuwa 21/01/2025 04:11