× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Junior Giti yahishuye uko yatawe muri yombi mu Burundi anashima Imana yivuye inyuma

Category: Entertainment  »  4 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Junior Giti yahishuye uko yatawe muri yombi mu Burundi anashima Imana yivuye inyuma

Nyuma y’uko umugabo wamenyekanye mu Rwanda mu gusobanura filime uzwi nka Junior Giti atawe muri yombi mu gihugu cy’u Burundi, yashimiye Imana yo yamufashije akahava amahoro atagemuriwe.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, Chris Eazy yari yatumiwe na DJ Paulin wo mu Burundi mu gitaramo cyo ku wa 31 Ukuboza, byari kubera ahitwa Source du Nil.

Chris Eazy na Junior Giti ureberera inyungu ze muri label ya Giti Business Group, bahageze ku mugoroba wo ku itariki 30 Ukuboza bahahurira na Christopher Muneza na we wo mu Rwanda wari uhafite ibitaramo.

Kuri uyu munsi, ifoto yabo bari kumwe n’itsinda rya James na Danielle baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari yanditseho Visit Burundi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bihita bimenyekana ko bose bageze i Burundi mu mahoro, bagiye mu bitaramo bisoza umwaka.

Nyuma y’aho, hacicikanye amavidewo ya Chris Eazy ari mu gitaramo, Abarundi bamwishimiye cyane dore ko indirimbo z’uyu musore zikundwa n’abakiri bato. Ikitaramenyekanye ni uko mbere yo kujya mu gitaramo bari batawe muri yombi.

Kuri uyu wa Gatatu, ku itariki 3 Mutarama 2024, Junior Giti yabihishuye mu butumwa bushimira Imana yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati: “Mana warakoze.... Iyo bitaba imbabazi z’Imana mwari kujya mutugemurira i Burundi.”

Amakuru ahari avuga ko mbere y’uko we n’abandi bari baherekeje uyu muhanzi Chris Eazy bajya mu gitaramo batawe muri yombi, bakamara hafi amasaha ane yose bahatwa ibibazo, ku bw’amahirwe bakaza kurekurwa bakitabira igitaramo, ibyo bafata nk’imbabazi z’Imana.

Abahanzi bo mu Rwanda bafungirwa mu Burundi inshuro nyinshi bagiye kuhakorera ibitaramo. Mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwawo kwa Nzeri, Bruce Melodie na we yafungiweyo, bituma akora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise Urabinyegeza (Urabimpisha) mu Kirundi nyuma yo gufungurwa.

Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, na bo byari byatangiye kuvugwa ko bafungiiwe mu Burundi, mbere y’igitaramo bahakoreye ku wa 23 Ukuboza 2023 gusa Ambassadeur wa Paradise mu Burundi yanyomoje aya makuru avuga ko ari ibihuha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.