Umuramyi Uwimana Iradukunda Ruth Esther uzwi mu muziki ku izina rya Kunda Ruth Esther, yageneye ubutumwa bukomeye abakunzi be anashimira abifatanyije nawe ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Hari kuwa 03/08 umunsi w’ishimwe ku babyeyi bibarutse umukobwa uzwi ku izina rya Kunda Esther mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi tariki muri uyu mwaka wa 2024 ni itariki avuga ko yamubereye nshya mu buzima bitewe n’udushya yayibonyeho turimo no kuba yarakorewe surprise zitabarika n’inshuti n’umuryango.
Ni itariki kandi yibutseho imirimo iremereye Uwiteka Imana yakoze ku buzima bwe n’imihigo yahize irimo kuyikorera ubudatuza binyuze ahanini mu kubwira abantu Imirimo y’Imana mu ndirimbo.
Uyu muramyi benshi mu bamuzi bamubwira ko ari imwe mu mpano z’agatangaza basengera mu itorero rya ADEPR nk’uko twabihamirijwe na Minani Felix umwe mu baramyi bataramenyekana cyane bitewe no guha umwanya munini amakorali dore ko biganye ku kigo cya GS Saint Joseph i Kabgayi Aho banaririmbanaga muri korali yitwa "Ubumwe".
Nyuma y’umunsi umwe yizihije ibi birori, Paradise yabashije guhura imbonankubone n’uyu mukobwa. Ubwo yaganiraga na Paradise, Kunda Ruth Esther yagize ati: "Kuri ubu ndi mu mwuka w’amashimwe ku bw’Imirimo itangaje Imana yakoze ku bugingo bwanjye".
Yakomeje avuga ko kuba yarisanze mu isi afite ubwenge butekereza neza ari ikimenyetso simusiga ko Imana imufiteho umugambi.
Avuga ku rugendo rwe rwa muzika, yavuze ko n’ubwo yakunze guhura n’ibicantege ariko muri we yifitemo impano yo kudacibwa intege n’ibihe kubw’ibyo akaba yushimira aho ageze.
Kunda Esther yunzemo ko afite inzozi zo kwagura Ubwami bw’Imana binyuze mu butumwa mu ndirimbo akaba yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2025 bitegura kwakira indirimbo nziza cyane zitomoye Kandi z’umugisha.
Uyu mukobwa kuri ubu utuye i Kabuga mu mujyi wa Kigali yavuze ko afite inyota yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu ndimi zirenze rumwe by’umwihariko mu Cyongereza kugira ngo azabashe gusohoza ibyanditswe byera byo kujya mu mahanga yose kwamamaza Kristo.
Iyo muganira, akenshi aba yisekera. Ni umwe mu bakobwa bafite ubwenge karemano aha bikaba bigaragarira mu misubirize ye. Iyo hari icyo umubajije, yihutira kumva ariko agatinda gusubiza. Mu kuririmba, afite ijwi ryiza rizira amakaraza, kwigirira icyizere ni impano yavukanye.
Ubwo yabazwaga icyamushimishije ku munsi we w’amavuko, Kunda Ruth Esther yagize ati: "Kuri uyu munsi nashimishijwe no kubona abagize umuryango wanjye ndetse n’inshuti zimba hafi zingenera impano ndetse zibasha kunyereka urukundo".
Mu gusoza iki kiganiro, uyu muhanzikazi yasabye abakunzi be kumuba hafi no kumushyigikira anashimira Abanyamakuru bamubaye hafi mu bihe byo hambere.
Kunda Ruth Esther yakoze ibirori bikomeye ku isabukuru ye y’amavuko
All the Best wishes my daughter. We encourage you to praise Lord all the time in the World in the name of Jesus Christ. The blessings come from the blood of Jesus Christ.
Rom 1:16
For I am not ashamed of the gospel of Christ: for it is the power of God unto salvation to every one that believeth; to the Jew first, and also to the Greek.
MUKOBWA WANJYE KOMEREZA Aho shaaa
Tuzishakemo ubushobozi dukorane indirimbo