× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubunani mu ngo z’abakirisitu: Ibintu 4 wakora kandi bikagusigira umugisha

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Ubunani mu ngo z'abakirisitu: Ibintu 4 wakora kandi bikagusigira umugisha

Ubunani ni umunsi mukuru ukomeye mu mibereho y’abantu bose yaba abakristo ndetse n’abatemera Imana.

Bose batekereza ikintu kimwe cy’uko ari umunsi wo gushimira Imana ku mwanya wa mbere ndetse no kuyihimbariza ubuzima yatanze hari benshi bapfuye.

Ni umunsi wo kwisuzuma no kureba impanuka zahitanye benshi wowe zikagusiga, ni umunsi wo gushima ko aho abandi baburiye wowe wahaboneye, aho abandi baburiye ibyo bambara wowe wabibonye, ni umunsi wo kwishimira ko utashonje nyamara hari abishwe ninzara.

Ese umukristo yakora iki kugira ngo Ubunani bwe bumuzanire umusaruro w’Imigisha ?

Dore ibintu 4 umuryango ukijijwe wakora

1. Gusangira ibyo ufite n’abaturanyi bakennye

Ubunani bwawe ubusangiye n’abaturanyi badafite amikoro ba bandi usanga bakubitira abana kuryama. Rwa rugo rutagira ibiryo, rwa rugo usanga rubayeho ku mihangayiko byaba byiza utekereje ko nabo bakeneye ku byo ufite, ukaba wabaha bike ku byo ufite mugasangira. Icyo kintu nigikorwa, uzamenye ko ubunani bwawe bwagenze neza

2. Kwambika abambaye ubusa

Ni kenshi tureba abantu babuze icyo bambara twe turimbye rimwe na rimwe tugatekereza ko ari abanyamwanda cyangwa abantu batiyitaho nyamara hari ababura amikoro yo kwigurira ishati cyangwa ipantalo, urukweto cyangwa isaha kandi mungana (size) cyangwa abo uruta kandi ubitse muri ’Garde robe’ imyambaro itakigukwira. Ku munsi w’Ubunani ugerageje kugira uwo wambika mu nshuti, abaturanyi bawe, ku rusengero, uzaba ukoze ikintu cyiza.

3. Kugemurira abarwayi

Ubu bunani bw’umwaka wa 2023 ndetse n’ubundi bwatambutse, butwereka ko hari abarembera mu bitaro benshi ndetse batagira ababitaho. Tekereza umuntu wagiye mu bitaro mu mezi atatu ashize, wowe ukora akazi kawe kandi bicamo. Tekereza na none abaye ari wowe ukarwara ku bunani ndetse nta n’ikintu ufite cyo kurya. Uzagerageze wibuke abarwayi ku bunani maze uzarebe icyo Imana izakora mu muryango wawe.

4. Kwibuka imbohe

Imbohe zibaho nabi kandi nta n’uzitaho nyamara mu makuba ni ho ubonera umuvandimwe. Ubunani buba hari abantu bamaze igihe mu nzu z’imbohe, nta byishimo, imitima yabo irira. Aha ni ahantu washora ubugwaneza ugasarura imigisha.

Reka ubu bunani uzibuke imbohe nazo uzigirire neza, uzisure, uzigaburire, ni ukuri uzaba ukoze umurimo ukomeye ndetse Data wo mu Ijuru azasuka imigisha mu rugo rwawe.

Ibi bintu bine ni igishoro gikomeye wakwerekezamo ineza yawe. Ni ibintu bidasaba ibihambaye ahubwo bisaba kumva gusa umumaro wabyo.

Paradise.rw ikwifurije Umwaka mushya muhire wa 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.