× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mr. Kagame yahawe ubutumwa buhambaye nyuma gusohora indirimbo yise ‘Irahambaye’

Category: Entertainment  »  July 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mr. Kagame yahawe ubutumwa buhambaye nyuma gusohora indirimbo yise ‘Irahambaye'

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise urahambaye, abantu benshi bayikunze bamuha ubutumwa bwiza buhambaye.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 26 Nyakanga 2024, ikaba yaranditswe na Mr. Kagame amaze kubona uko Imana ihambaye. Amajwi yayo yatunganyijwe na Jumper Kellu, mu gihe amashusho yakozwe na Gabin Ty. Ni indirimbo iri mu Kinyarwanda, ariko ikagira amagambo yiyandika (subtitles) mu Cyonereza yanditswe na Uwizeye Jean Bosco.

Muri iyi ndirimbo agaruka ku bintu bituma Imana iba ihambaye, by’umwihariko ku byo yamukoreye. Avuga ko n’iyo atagize intambwe atera, yabuze aho ahera, Imana yo imuhora hafi ikamugirira neza. Akomeza aririmba ko Satani nta bubasha afite ku bye, kuko Imana imureberera aryamye.

Avuga ko nubwo azapfa nta cyo azaba yishinja, kuko Imana yatsinze urupfu. Kuba atuje, arinzwe, akeye kandi atekanye, ni byo bituma avuga ko Imana ihambaye haba mu ijuru no mu isi, mu bwenge, mu mbaraga, mu rukundo n’ahandi hose.

Bamwe mu banyuzwe n’iyi ndirimbo na bo bamuhaye ubutumwa buhambaye bagira bati:
 “Imana irahambaye ibihe byose! Urakoze Kagame ku bwo kuduha indirimbo nziza. Hari benshi wibukije ibyo Imana yabakoreye mu buzima bwabo, na bo bakaba bashima.”

 “Mr. Kagame, umuririmbyi mwiza, umwanditsi mwiza u Rwanda rufite, ni ukuri bisa n’aho nari maze igihe kinini ntegereje iyi ndirimbo. Wakoze, Imana irahambaye.”

 “Imana irahambaye, Mana turagushima kuba uturinda uyu munsi n’iteka ryose.”

Si aba gusa, kuko n’abandi benshi bakomeje kugaragaza ko bashimira Imana ku bwa Mr. Kagame yakoresheje, bigatuma ashyira hanze indirimbo nziza igera ku mitima y’abizera.

Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana Mr. Kagame aheruka gushyira hanze ni
Warandinze yakoranye na Flawa, ikaba yaragiye hanze ku wa 10 Ukuboza 2022. Yari yabanjirijwe n’iyo yakoranye na Theo Bosebabireba, indirimbo bise Mukunzi iri mu zarebwe cyane za Mr. Kagame kuri YouTube.

Kubera urukundo akomeza kugaragariza indirimbo zihimbaza Imana, hari abifuza ko yakwigira mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, akareka gukora iz’isi.

Mr. Kagame akunda gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.