Hari abantu bakunze kuvuga ko Abakristo n’amatorero bahangayikishwa cyane no kurwanya gukuramo inda gusa, ariko ntibite ku mibereho y’umwana nyuma yo kuvuka.
Nyamara umwanditsi Adam Dooley yavuze ko icyo gitekerezo kidahuye n’ukuri, kuko hari ibikorwa byinshi bikorwa n’Abakristo byo kurera abana, gufasha imfubyi no guteza imbere imibereho y’abatagira kivurira.
Dooley yavuze ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibigo birenga 8,000 byita ku bana no kubafasha kubona imiryango ibarerera, kandi byinshi muri byo bikaba bifitanye isano n’amadini. Yongeyeho ko Abakristo b’ivugabutumwa (Evangelicals) ku isi hose bakunze kwakira abana kurusha abantu badafite imyizerere ishingiye ku idini.
Yibukije ko amateka agaragaza abantu nka Amy Carmichael na George Mueller bashinze ibigo by’imfubyi n’amashuri agamije kurengera abana bari mu kaga. Avuga ko ibi bigaragaza ko kwizera kwa gikristo kudahagarara ku kurwanya gukuramo inda gusa, ahubwo ko gukomeza kwita ku mwana nyuma yo kuvuka na byo ari inshingano ikomeye.
Asobanura ko muri Bibiliya, Imana ihora yerekana urukundo rudasanzwe ku mfubyi n’abatagira kivurira. Yatanze urugero rwo muri Zaburi 82:3 no muri Yesaya 1:17, aho abantu basabwa kurenganura abanyantege nke no kurengera imfubyi.
Dooley yanagarutse ku buryo Yesu ubwe yarezwe na Yozefu utari se umubyara, ariko akamwitaho nk’umwana we bwite. Avuga ko ibi ari ishusho y’urukundo n’ubwitange bigaragarira mu kurera umwana utabyaye.
Yongeyeho ko Bibiliya igereranya agakiza no kwakirwa mu muryango w’Imana nk’abana bayo. Ibi ngo ni byo bituma Abakristo benshi bumva bafite inshingano yo kwakira no gufasha abana badafite ababafasha.
Mu gusoza, yavuze ko ku Isi hari imfubyi zirenga miliyoni 152 zikeneye urukundo n’umuryango uzitaho. Asaba Abakristo kugira uruhare, yaba mu kwakira abana, kubafasha cyangwa gushyigikira abafata iyo nshingano, kuko ngo “nubwo umuntu umwe atakora byose, buri wese ashobora kugira icyo akora.”