× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Finland: Umunyamakuru Eric Niyonkuru yinjiye muri Gospel ateguza Alubumu

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Finland: Umunyamakuru Eric Niyonkuru yinjiye muri Gospel ateguza Alubumu

Umunyamakuru Eric Niyonkuru uzwi ku izina rya "Mister" yinjiye muri Gospel aho kuri ubu yamaze gusohora indirimbo "Atatenda" yakoranye na Kizigenza "Eric Reagan" wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Impamvu" yakoranye na Emmy Vox anateguza Album ya 1.

Indirimbo "Atatenda" ni indirimbo yitsa ku guhumuriza abanyamasezerano ikabibutsa ko Imana yasezeranye nabo izasohoza icyo yavuze.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Eric Niyonkuru yavuze ko kuri ubu yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye nyuma yo guhishurirwa na Mwuka Wera.

Avuga kuri iyi ndirimbo, yagize ati: "Iyi ndirimbo inyinjije mu muziki mu buryo bweruye ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n’ibitangaza Imana yabakoreye, bigakomeza abandi."

Eric Niyonkuru yavuze ko mu mpeshyi yiteguye gusohora amashusho y’iyi ndirimbo "Atatenda" yakoranye na Eric Reagan dore ko ku ikubitiro iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi. Ni indirimbo yakozwe na Ben Records afatanyije Clement Level.

Yatanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoreye inyarwanda.com, Igihe.com, Royal Tv aho yari azwiho gutunganya amafoto meza ndetse n’amashusho yakataraboneka.

Eric Niyonkuru wananyuzagamo akandika inkuru agamije kuzamura abahanzi bafite impano, yaje gukomereza ubuzima ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Finland.

Ku wa 24 Nyakanga 2021, Eric Niyonkuru yaje gukora ubukwe na Ingabire Patience yise Jolie bari maze imyaka itanu bakundana, basezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore. Ubukwe bw’aba bombi bwagombaga kubera i Kigali, gusa kubera Covid-19, bahisemo ko kubera muri Finland.

Bivuze ko Imihango yo Gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakirana byabereye mu mujyi wa Helsinki muri Finland.

Eric Niyonkuru kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’ikigo Umbrella Cinema gifata kikanatunganya amashusho n’amafoto y’ubukwe, ibitaramo n’ibindi birori bitandukanye. Akaba ari nawe wagishinze.

Kuba Ingabire Patience yarahisemo gutura iteka mu mutima wa Eric ni amahitamo meza dore ko uretse kuba Eric azwiho kugira umutima mwiza, kwitonda no kwicisha bugufi, yari azwiho kuba umusore mwiza mu gihagararo.

Ni ibintu byemezwa no kuba yibitseho ikamba rya Rudasumbwa (Mister) yegukanye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire St Joseph Le Travailleur (Mr ESSJT 2013-2014) akaba yaraje gukomereza amasomo ye muri Mount Kenya University.

Uyu muramyi yatangarije Paradise ko kuririmba kuri we atari impanuka dore ko uretse kuba yarakuriye mu itorero rya ADEPR Cyahafi, yavuze ko afata se umubyara nk’ivomo rifutse dore ko ari umuririmbyi wa Korali Sauni imwe muri korali zikomeye mu itorero rya ADEPR Ikaba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Cyahafi.

Uretse kuba yaravomye inganzo karemano ku mubyeyi, Eric Niyonkuru avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yanyuze mu biganza by’itsinda ryitwa "Power Boys" ryari ryarigaruriye Imitima y’abo biganaga ku kigo kimwe.

Yavuze ko afite inzozi zo kubona abantu benshi bava mu mwijima bakayoboka inzira y’agakiza ku bw’ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo yiteguye gukomeza gushyira hanze. Ikindi, yavuze ko yumva muri we yiteguye gutanga ubutumwa bwuzuye ibyiringiro ku bantu bafite imitima yihebye ndetse n’abatentebutse.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA ERIC NIYONKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.