× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Didace aravugwa mu rukundo rwa bucece n’umuramyi Daniella

Category: Love  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyamakuru Didace aravugwa mu rukundo rwa bucece n'umuramyi Daniella

Ni kenshi hagiye havugwa ikibatsi cy’urukundo mu byamamare, bikarangira byiswe ibihuha cyangwa se bikaba impamo.

Hari umuhanzi waririmbye ngo ubanza ngukunda, bishyira mu rujijo uwo yabwiraga, kuko ari wowe wakwibaza icyatumye aterura ngo amubwire ko amukunda, nibiba ngombwa yongereho cyane. Aha rero natwe umunyamakuru Didace akomeje kudushyira mu rujijo.

Didace TURIRIMBE ni umunyamakuru wa Television ya BTV, imwe muri Television zirimo gukora akazi neza muri iyi minsi, Abahanzi ndetse n’amakorali bagize umugisha wo kuyinjiramo ni abahamya.

Benshi twaganiriye bahamya ko ariyo Televiziyo ifite amashusho agaragara neza, ndetse n’ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru. Abo twaganiriye kandi bashimira ubuyobozi bwayo ndetse n’abanyamakuru bakora kinyamwuga.

Didace Turirimbe ni umusore mwiza w’igikara uzwiho gusetsa cyane, akaba azwi mu kiganiro Inkomezabugingo gikunzwe n’abatari bakeya bitewe n’ubusesenguzi bwo mu rwego rwo hejuru.

Ikindi gituma iki kiganiro gikundwa cyane, ni abatumirwa afatanya nabo mu kiganiro, yaba amakorali, abahanzi ndetse n’abasesenguzi.

Kuri ubu hari amakuru avugwa ko yaba ari mu rukundo n’ikizungerezi kimaze kubaka izina i Burundi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uwo nta wundi ni Irakoze Daniella, imwe mu mpano ikomeje kuvugisha benshi mu muziki w’i Burundi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kuririmba.

Umunyamakuru Didace ashobora kuba agiye kuva mu buseribateri

Amakuru Paradise.rw ifitiye gihamya, avuga ko uyu muramyi Daniella yageze mu Rwanda tariki ya 02/03/2023 aje mu bikorwa byo kwagurira umuziki we mu Rwanda, harimo kumenyekanisha ibihangano bye birimo indirimbo ye nshya yitwa "Dufise Imana" yakoranye na Kizigenza Sunday Nduwimana.

Uyu muhanzi waje ku butumire bw’uyu munyamakuru kandi yabashije gukora ibiganiro kuri Radiyo na Televiziyo zitandukanye harimo n’iyavuzwe hejuru uyu munyamakuru asanzwe akorera.

Mu bikorwa byose uyu muramyi yabaga arimo, ndetse n’ingendo zose yakoraga, yaba i Kigali ndetse n’i Musanze, babaga bafatanye agatoki ku kandi.

Ubwo hatangwaga ibihembo mu irushanwa rya Apostle TV Got Talent TV ryabereye Kicukiro, aba bombi bitabiriye ibi birori bafatanye agatoki ku kandi.

Amakuru Paradise.rw Ifitiye gihamya ni uko ubwo binjiraga ahaberaga ibirori dore ko bahageze batinze, hari bamwe mu bitabiriye ibirori barangajwe n’ubwiza bw’iyi nkumi.

Ubwo bamaraga kwakira abitabiriye irushanwa, hakurikiyeho kujya kwicara mu busitani, umwe mu bateguraga iri rushanwa yegereye iyi nkumi ayibwira ko yayikunze,

Yahise ayibaza niba batangira kuganira ibyerekeye urukundo, mu mvugo ikakaye, dore ko abana b’i Burundi batajya banyura i Kibungo nkatwe, yamusubije ko bitashoboka kuko anyuzwe no gukundana na Didace, undi ahita yigendera.

Andi makuru dufitiye gihamya avuga ko Didace na Daniella batemberanye mu bice bitandukanye byo mu Rwanda cyane cyane i Musanze ndetse no ku butaka bwa Uganda ahazwi nka Kisoro no ku mazi.

Birakekwa ko baba bafitanye indirimbo izasohoka vuba

Andi makuru avuga ko mbere yo gusubira i Bujumbura, aba bombi bakoranye imishinga itandukanye irimo no kuba yamufasha mu bujyanama mu rwego rwo kwagurira ibikorwa bye mu Rwanda.

Andi makuru dukesha umwe mu banyamakuru bakorera i Musanze, avuga ko hari n’indirimbo bakoranye ikaba nayo izasohoka mu minsi ya vuba.

Uyu munyamakuru usanzwe uzi no kuririmba bikaba binavugwa ko mu byazanye uyu mukobwa mu Rwanda harimo kuganira uko bazakora ubukwe bakananakora itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikiyongera kuri James na Daniella, Gafaranga na Annette, Papi Clever na Dorcas ndetse na Ben & Chance.

Paradise.rw iracyashaka uko ivugana n’aba bombi kuri iyi nkuru yayo y’urukundo ngo tumenye niba atari agatwiko dore ko muri iyi minsi tubibara tubibonye.

Umuramyi Daniella afite ubwiza butangaje akagira n’impano ikomeye yo kuririmba

D & D [Didace & Daniella bashobora gutanga amazi ku bakunzi babo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.