Ibaruwa y’agahinda y’umukobwa utifuje ko amazina ye amenyekana.
Muraho neza ndi umukobwa w’imyaka 29. Maze iminsi numva mugira abantu inama nagira ngo mumfashe Najye mugire inama. Mfite umusore dukundana uba hanze. Tumaze imyaka itatu dukundana online ariko tutarabonana.
Ndabizi muraza kumva bidashoboka gusa muri Iyo myaka yose tumaranye, nahoraga mubaza igihe tuzabonanira amaso ku maso, akambwira ko rwose arimo kubitegura, umwaka ugashira n’undi ukaza.
Gusa kubera ukuntu anyereka ko ankunda ni byo byatumaga ntamenye uko umwaka ushize. Ikinteye kubandikira ni iki: "Mu minsi ishize narongeye mubaza icyerekezo cy’urukundo rwacu cyane ko maze no gukura numva nkeneye gushaka.
Namubajije igihe azazira mu Rwanda tukabonana, ambwira ko ku kazi bamwimye uruhushya muri uyu mwaka, ambwira ko azagerageza akareba umwaka utaha".
Ntababeshye maze kubirambirwa ndibaza mureke nshake undi. Ndibaza nshobora kuba ndi guta umwanya gusa ndamukunda cyane. Mungire inama.
Src: Radio Rwanda