Gusaba umuntu ko yakubera umukunzi w’ubuziraherezo byahozeho, ntabwo ari iby’ubu, gusa cyera ntabwo byabaga ari ibirori nk’uko ab’iki gihe babikora.
Kera byasabaga umuhungu n’umukobwa gusa, umuhungu agasaba umukobwa ko yamubera umufasha, umukobwa yabyemera hagakurikiraho imihango yo gusaba no gukwa, n’ubukwe muri rusange.
Nk’uko mubizi, ahakera mvuga si muri za 1800s, ndavuga nyuma y’umwaduko wabazungu kuko nanone mbera yabo, hari ukundi byagendaga, byabaga biri hagati y’imiryango cyane kurusha hagati y’umukobwa n’umuhungu.
Gusa ubu ibintu byarahindutse, ubu umuhungu n’umukobwa nibo biba bireba cyane, ubundi hagategurwa ibirori, ivi rigaterwa ku mugaragaro, umukobwa nawe akavuga YEGO ku mugaragaro nubwo hari igihe bigenda uko bitateganijwe umukobwa akavuga hoya.
Paradise yaguteguriye ibyo ugomba kumenya kuri iki gikorwa n’uko ugomba kucyitwaramo nyuma yo kugikora.
1.Nubwo uyu muhango ugaragaza ubushake, umuhate umuntu afite mu kumaramaza mu gikorwa cyo gukora ubukwe ,ariko ntibikwiye kukubuza gukomeza kwiga umukunzi wawe, kuko abantu barahinduka mu gihe gito gishoboka.
Niyo mpamvu rero ukwiye guhozaho mukamenyana birushijeho kuko umuntu usabye kubana nawe ugomba kumenya ko muzabana ubuzira herezo. Bityo rero si ibyo guhubukira ahubwo ni ukwitonda kugira ngo utazibaza ku mwanzuro wafashe.
2. Ni ingenzi kumenya ko kuba umuntu avuze YEGO bidasobanuye ko yiteguye bihagije. Kwitegura ni buri kimwe mu rukundo, ese witeguye kubana nawe burundu, ese witeguye gufatanya nawe urugendo rw’ubuzima dore ko rubamo byinshi?
Kubimenya nta kundi ni ukubiha umwanya. Ni nayo mpamvu urukundo rugira intambwe rugenda rugeraho, niyo mpamvu habaye igihe cya Fiancalle n’igihe cy’ubukwe nyirizina.
3.Ntugomba guhindura uko utekererza burundu cyangwa intego washyizeho bitewe nuko umuhango wo gutera ivi wagenze, ugomba kuguma uri wowe, kuko abantu tuzi ibyo bagenzi bacu bakunda, niyo mpamvu ari byo tubakorera ngo bishime. Ushobora kumva biteye ubwoba ariko gusobanukirwa neza ibyiza ufite ukanabisigasira bisaba kumenya n’ikiba gihari hafi aho.