× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musaza wa Rev Lucy Natasha unakuriye Protocol ye yambitse impeta umukunzi we Musosi-PHOTOS

Category: Love  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Musaza wa Rev Lucy Natasha unakuriye Protocol ye yambitse impeta umukunzi we Musosi-PHOTOS

Joseph N. Murathe uzwi nka Joseph Shafique akaba ari musaza wa Rev Lucy Natasha umwe mu bapasiteri bakomeye muri Kenya, yateye ishoti ubuseribteri yambika impeta umukunzi we.

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023 ni bwo hasakajwe amafoto ya Joseph Shafique yambitse impeta umukunzi we witwa Katerina Musosi usanzwe ari umuramyi akaba na rwiyemezamirimo. Ni inkuru yaryoheye cyane Rev Lucy Natasha n’umugabo we Prophet Stanley Carmel.

Prophet Stanley Carmel yanditse kuri Instagram ko yishimiye intambwe aba bombi bateye. Yahise asabira abaseribateri bose ku Isi ko uyu mwaka warangira nabo bahuye n’abakunzi babo. Rev. Natasha yavuze ko ntako bisa kubona bucura bwabo ateye intambwe yo kurushinga.

Joseph Shafique ukunzwe kwiyita umuherwe mu Bwami bw’Imana, ni musaza wa Lucy Natasha ndetse akaba ari we muhererezi mu muryango wabo. Niwe Muyobozi Mukuru w’Itsinda rishinzwe Protocol ya Rev Natasha, gusa hari ababita ko bashinzwe umutekano we (bambara nk’abasikare).

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Joseph Shafique yavuze ko Imana "ikora buri kintu cyose cyiza mu gihe cyayo". Yongeyeho icyanditswe cya Ecclesiasters 3:11. Arongera ati "Urukundo ruranesha". Ati "Ni wowe Uyu munsi hanjye, ndetse n’Ejo hose, ndagukunda mukunzi".

Katerina Musosi yasazwe n’amarangamutima nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore yihebeye ari we Joseph Shafique. Yagize ati "Kuwa 21.10.2023 umukunzi w’ubuzima bwanjye yansabye kuba umugore we nanjye mpita mubwira YEGO".

Ati "Mu gihe gikwiye cye Imana yaremye ibintu byose byiza, gukomera ni ukw’Imana yanditse inkuru y’urukundo rwacu". Joseph Shafique yahise agaruka ati "Wakoze kumbwira YEGO".

Katerina Musosi ni umwe mu bakobwa bakize muri Nairobi dore ko afite iduka rikomeye ryitwa "Spotlight on style clothing" ricuruza imyenda yiganjemo iy’abakobwa n’abagore ndetse bigaragara ko ari iy’igiciro cyinshi. Akunze kwiyita umwana w’Imana "Child of God".

Katerina Musosi ni umukobwa wa Mariam Namutosi Musosi umuramyi ukuriye abandi muri ECC Church yashinzwe ndets iyoborwa na Rev Lucy Natasha. Paradise yifurije Joseph Shafique na Katerina Musosi gukomeza kuryoherwa n’inzira nziza y’urukundo batangiye.

Rev. Lucy Natasha uvukana na Joseph Shafique, ni Umuyobozi Mukuru wa Prophetic Latter Glory Ministries International ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa ECC Church (Empowerment Christian Church) rifite icyicaro mu Mujyi wa Nairobi. Nyina na Nyirakuru nabo ni abashumba.

Joseph Shafique na Katerina Musosi biyemeje kubana iteka

Urukundo rwabo rumaze igihe

Joseph Shafique nta kibazo cy’inzara afite

Joseph Shafique hamwe na mushiki we Rev Natasha

Nyirabukwe wa Joseph Shafique ahumura amafaranga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.