Umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyishime Sabrina, kuri ubu ari mu bantu bishimye kuri iyi si bitewe n’ikibatsi cy’urukundo ruvumbitsemo imyase rukomeje kugurumana hagati ye n’umusore w’Intarumikwa Ngabo Jules.
Nyuma y’ifoto igaragaramo kurebana akana ko mu jisho hagati ya Tuyishime Sabrina na Ngabo Jules, Paradise.rw ikinyamakuru cyiyemeje kubagezaho amakuru ya nyayo cyegereye uyu muhanzikazi, nawe ntiyazuyaza atangaza akari ku mutima we.
Yagize ati, "Kuri ubu ndishimye, umutima wanjye uranezerewe, nejejwe n’uko Imana yampaye Ngabo Jules".
Twamubajije icyatumye amukunda, adusubiza mu ijwi rituje nk’iry’Abamikazi ati: "Mwe Ngabo Jules muramuzi? Mumufite mwabyumva. Ni umusore mwiza, Afite ubwenjye bw’Imana muri we, ni imfura, kandi ankunda urukundo rwuzuye,..mbese ni nyinshi".
Bityo yahamije ko ari tayali yiteguye gutura iteka mu gituza cya Ngabo Jules gitatse ubusitani butagatifu karemano, hakazamubera ubwugamo bw’iteka.
Ikindi, yatangarije abakunzi be basanzwe bamuba hafi ni ukuzabashyigikira mu bukwe bwabo bazatangaza mu minsi iri imbere.
Tuyishime Sabrina ni umwe mu baramyikazi bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba asengera mu itorero rya ADEPR.
Sabrina yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2018, aza gushyira hanze Album ya mbere yariho indirimbo 7 z’amajwi gusa mu mwaka wa 2019.
Sabrina yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bakeya nka: Naho isi itakwizera, Gendana nanjye yakoranye n’umuramyi Bosco Nshuti, Ineza ndetse n’izindi....
Ikindi yatangarije Paradise.rw ni uko mu minsi micya ageza ku bakunzi be indirimbo nshya ifite amashusho ikaba izaba imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa buzarundumurira imitima ya benshi kuri Kristo.
Tuyishime Sabrina n’umukunzi we Ngabo Jules
Dushimiye Imana
Yatangiye ibi birori tubetse Imana kugira ngo izabubakire uri rwiza kd bazakomeze no gukorera Imana muminsi yo kubaho kwabo, turishimye kubwa Sabrina 🙌🙌🙌🙌🙌
Dushimiye Imana
Yatangiye ibi birori tubetse Imana kugira ngo izabubakire uri rwiza kd bazakomeze no gukorera Imana muminsi yo kubaho kwabo, turishimye kubwa Sabrina 🙌🙌🙌🙌🙌