Bizimungu Brian wamamaye nka Brian Blessed yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dinah Uwera wamurutiye abandi bakobwa bose bo ku Isi.
Icyo bombi bahuriye ni uko ari abaramyi bakomeye. Brian Blessed yamenyekanye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye n’ibyamamare nka Alpha Rwirangira na Jules Sentore ndetse umuziki akora wigeze kumuhuza n’icyamamare ku Isi, Kirk Franklin.
Dinah Uwera nawe ni uko kuko ni umukobwa uhimbaza Imana benshi bakajya mu Mwuka. Uretse kuririmba, anafite impano ikomeye mu kugabura amagambo y’Imana dore ko yabaye Pasiteri ubwo yigaga muri FAWE. Indirimbo yatumye yamamara ni iyo yise "Nshuti".
Aba bombi bamaze igihe bakundana ariko kuva bagaragaje mu ruhame ko bakundana hashize iminsi 103 gusa kuko bahamije urukundo rwabo tariki 24/06/2023 ubwo umusore yambikaga impeta umukobwa mu birori by’agatangaza byabereye mu Kivu muri Karongi.
Amaherezo y’inzira ni mu nzu! Nubwo bahishe cyane urukundo rwabo, byarangiye badafte andi mahirwe yo kuruhisha kuko ubu na Invitation z’ubukwe bwabo ziri hanze. Ubutumire bwabo Paradise yabashije kubona, bugaragaza ko bazasezerana imbere y’Imana tariki 07 Ukwakira 2023 muri Healing Center Church i Remera. Ni na bwo hazaba gusaba no gukwa.
Mbere y’iminsi ibiri ngo basezerane imbere y’Imana mu birori biteye benshi amatsiko, aba bombi babanje gusezerana imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 05/10/2023 ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Brian yemeye kubana na Dinah mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda
Baherutse guhabwa umugisha n’abashumba babifuriza kuzagira urugo rwiza
Dinah Uwera na Brian Blessed ni couple y’abaramyi
Ubwo Dinah Uwera yambikwaga impeta na Brain Blessed