Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 16 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku butumwa bushingiye mu 1 Abakorinto 15:40+, aho Pawulo avuga ko hari umubiri wo mu ijuru n’umubiri wo mu isi, buri umwe ukagira ubwiza bwayo
Pastor Gisanura yasobanuye ko umubiri umuntu yambaye muri iyi si ugira intege nke nyinshi zirimo kurwara, gusaza no gupfa, ariko ko ku bizera hari ibyiringiro by’umubiri w’ijuru utazaba muri ibyo bibazo byose.
Yagize ati: “Uyu mubiri twambaye wagenewe isi. Urasaza, urarwara kandi urapfa. Ariko Imana yateguye undi mubiri wo mu ijuru uzahabwa abayizeye.”
Yavuze ko ibyaha byinshi n’intege nke abantu bagaragaza muri ubu buzima bifitanye isano n’umubiri wa kamere, kuko ari wo ubashora mu makosa atandukanye, rimwe na rimwe ugatuma umuntu ababaza abo akunda cyangwa agacumura ku Mana.
Yakanguriye Abakristo kwitoza kuyobora imibiri yabo aho kwemera ko ari yo ibategeka, asobanura ko umuntu ushoboye kugenzura irari, umujinya n’ibindi byifuzo bya kamere aba ari mu rugendo rwo gukura mu buryo bw’umwuka.
Agaruka ku murongo uvuga ko umubiri ubibwa ari uwo kubora ariko ukazazurwa utabora, yavuze ko nubwo umubiri w’iyi si uzasubira mu gitaka, umuntu wizera Kristo azahabwa umubiri mushya wo mu ijuru.
Yatanze urugero rw’inkuru ya Lazaro n’umukire ivugwa muri Bibiliya, agaragaza ko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima bukomeza, kandi ko abantu bazajya mu byiciro bitandukanye bitewe n’uburyo babayeho.
Pastor Gisanura yavuze ko abantu benshi bagwa mu byaha bitandukanye kubera kunanirwa kugenzura imibiri yabo, haba mu bikorwa bikorerwa ku mugaragaro cyangwa mu ibanga. Yashimangiye ko umukristo akwiriye kwemera kuyoborwa n’umwuka aho kuyoborwa n’irari rya kamere.
Yifashishije amagambo ya Pawulo avuga ko umuntu wa mbere yaturutse mu butaka naho uwa kabiri agaturuka mu ijuru, yasobanuye ko umuntu wakiriye Kristo aba afite ubuzima bushya, aho “umuntu wa kabiri” utangira gukorera muri we.
Yagize ati: “Iyo Kristo akwinjiyemo, aguha umwuka utanga ubugingo. Aguha imbaraga zo kunesha umujinya, urwango, irari n’ibindi byose byakuneshaga mbere.”
Yakomeje avuga ko uwo muntu mushya uvukira muri Kristo ari we uzaraganwa n’Imana, bityo Abakristo bakaba bakwiriye guharanira kubaho bayobowe n’uwo mwuka aho kuyoborwa n’umubiri gusa.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Pastor Christian Gisanura yahamagariye abantu kwakira Yesu Kristo no kumwegurira ubuzima bwabo, kugira ngo bahabwe uwo mwuka utanga ubugingo kandi ubafashe kunesha ibyaha n’ibibacumuza.
Yasoje asenga asabira abantu kutarimbuka ahubwo bakagira uruhare mu bugingo bw’iteka, asaba Imana gukura amazina yabo mu gitabo cyo kurimbuka ikayandika mu gitabo cy’ubugingo.