× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 byihariye byagufasha kumenya neza Apostle Mignonne Alice Kabera

Category: Pastors  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Ibintu 7 byihariye byagufasha kumenya neza Apostle Mignonne Alice Kabera

Nta washidikanya kuvuga ko Apotre Mignonne Alice Kabera azwi kandi akunzwe n’abantu b’ingeri zose. Nyamara birashohoka na none ko hari abamwumva ariko bataramubona, hari abamenya ibikorwa bikomeye ayobora ariko ntibamenye ko ari nawe ubigenera icyerekezo.

Umunsi umwe Apostle Mignonne yigeze kuvuga ko umugore witaweho yagaba igitero cy’amahoro. Iyi ni imwe mu ndangagaciro yibitseho kuko ari umunyamahoro wa cyane.

Paradise.rw mu gushaka kumenya neza uko abasomyi bacu bamumenyaho bike by’ingenzi, twasubije amaso inyuma tureba imyaka amaze ayobora ibikorwa bifitiye abandi akamaro ndetse anakora inshingano ze neza z’ubushumba.

Ni ibikorwa akorera muri Nobel Family Church yashinze ndetse na Women Foundation Ministries nayo yashinze ndetse anabereye Umuyobozi Mukuru, tutibagiwe n’umuryango we nk’umubyeyi w’abana 3 n’abandi benshi nk’uko babihamya ko yababereye umubyeyi kandi mwiza.

Muri macye Apostle Mignonne Alice Kabera ni muntu ki? 

Ni umunyarwandakazi ndetse akaba n’umwe mu bagore bahamya Yesu bashize amanga mu Rwanda. Ni Intumwa y’Imana (Apostle) uri no mu bagore ba mbere mu Rwanda bahawe uyu muhamagaro. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Abibaza aho Noble Family Church itandukanira na Women Foundation Ministries ni uko Noble Family Church ari itorero nk’ayandi yose rifite amahame ndetse n’icyerekerezo kigari cyo kubwiriza ubutumwa bwiza no kuzana abantu kuri Kristo;

Mu gihe Women Foundation Ministries ari umuryango ugizwe n’abaturuka mu matorera atandukanye, ukaba wibanda ku guteza imbere abagore bo mu Rwanda mu bijyanye n’Umwuka no gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo mu rugo, ku kazi ndetse no hanze yacyo.

Paradise.rw yifuje gusngiza abasomyi bacu ndetse n’abakristo bose muri rusange basengera mu yandi madini n’amatorero ishusho ya bimwe muri bike bigaragaza ishusho nyayo ya Apostle Mignonne Alice Kabera. 

1. Ni Umuyobozi mwiza (A great Leader)

Apostle Mignonne Alice Kabera afasha buri wese mu bo ayoboye kwiremamo ubushobozi no kwibonamo umuntu udasanzwe (She make people feel special).

Ni umwe mu bayobozi ushishikazwa no kugira ngo impano yawe ayigire umwihariko ndetse itumbagire ikugirire umumaro ndetse n’itorero muri rusange. Akunda gufata umwanya wihariye akaganira n’abo ayobora bakamenyana neza.

Afata umwanya wihariye wo kwitegereza ibyo abo ayobora bakora ndetse akabagenera umwanya wo kubashimira no kubereka ko anejejwe nabo akabakosora mu rukundo no kubatera imbaraga.

Yakira buri wese akamutega amatwi

Iki ni ikimenyetso cy’urukundo uyu mubyeyi yereka abantu be. Atega ugutwi umuntu wamumenekeye, agafata umwanya wo kwishyira ku mwanya we kugira ngo baze kurebera ibintu mu cyerekezo kimwe kugira ngo ikibazo kibone igisubizo kirambye.

Akunda ikirere gituje ndetse abamukije abatoza gukora ibintu binyarutse kandi bisukutse (byiza). Ni umuntu wumvikana, ukwereka ubushake ndetse akareka buri wese ubushake mu mikoranire.. kumva no gufasha abandi.

Nelson Mandela yavuze ko umuyobozi mwiza ari wa wundi uyoboza abantu umutima w’urukundo ndetse akagira uruhare mu mpinduka akazibonesha amaso ye ku mibereho yabo. Ibyo uzabisanga kuri Apostle Mignonne. Nimuhurira aho azakubera umuyobozi, uzumva uhiriwe cyane.

2. Ni Umurwanashyaka (Patriotic) akunda igihugu n’abaturage b’u Rwanda

Umuturage mwiza ukunda u Rwanda ndetse wubaha inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta (A Good Citizen) witanga mu bikorwa by’Igihugu ndetse unasobanura amateka neza y’Igihugu, akanagikundisha abanyamahanga, akora ibikorwa byunganira ibya Leta birimo ku kwita ku batishoboye kuberaka urukundo (charity).

Yubaha amategeko y’igihugu agatoza n’abo ayobora kuyakurikiza. Uwo ni we Apostle Mignonne. Ntiyabura ikirango cy’u Rwanda aho agiye (hanze). Mu ngendo ze hanze y’u Rwanda avuga neza igihugu ndetse akabwira abantu amahirwe n’umugisha u Rwanda rufite

3.Umubyeyi w’imico iboneye (myiza) n’umutima uboneye (A women with Noble characters and Noble Heart)

Imigani 31: Imig 31: [10] Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro. [20] Aramburira abakene ibiganza, Kandi indushyi akazitiza amaboko. Umugore w’imico myiza (Iboneye) n’umunyembaraga mu maso y’abamwitegereza kuko ari inyangamugayo, umunyakuri, umunyamurava

4. Agira umutima wo gufasha wo ku rwego rwo hejuru (Philanthropist)

Ubundi mu buzima busanzwe, gufasha abatishoboye ni indagaciro ikomeye buri wese yakabaye agira. Ndetse hari aho Bibiliya itegeka ko nunagera mu gihe cyo gufasha ukuboko kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kw’iburyo kwatanze. 

Mu ndangaciro ze, Apostle Mignonne Alice Kabera iyi ngingo ni imwe mu nkingi zimugize (Philanthropist). Ni umuntu wanakwiyibagirwa akibuka abandi agatanga umwanya we (Time), Ubutunzi bwe (Money), Ubunararibonye (Experiences), Ubwenge bwe (Skills) cyangwa Impano (Talent) kugira ngo areme ubushobozi mu bandi, afashe abababaye, abone isi n’abamukikije bameze neza. Akunda kubwira abantu ko na buri we yabasha kwita ku wundi.

Akunze gushishikariza abantu gushima Imana mu bikorwa, "apana mu magambo gusa". Women Foundation Minstries abereye Umuyobozi Mukuru yamaze kwimakaza iyi ndangagaciro nziza ho buri mwaka bakora igikorwa cy’urukundo cyitwa "Thanksgiving in action" [Gushima mu bikorwa], bakifatanya n’abatishoboye, ibi akaba yaranabiherewe igihembo cya Sifa Reward na Isange Corporation mu mwaka wa 2017.

5. Simati (smart) hose, akaba akunda gukora ibintu bisukutse byiza mbese ku rugero rwiza rwo hejuru (Perfection and excellence)

Umubonye ahagaze, ishusho ye iraguha, abamuzi bavuga ko ubwiza bwe inyuma butanga indi shusho y’uburyo buri kintu cyose yiyemeje gukora aba ashaka kubona yagikoze neza ku kigero cyiza. Yambara neza cyane nk’umukozi w’Imana kandi kandi akagira amagambo y’ubwenge ahembura akanafasha benshi gutera imbere no kwigirira icyizere mu buzima.

6. Afite umutima wagukiye gukomeza abacitse intege ndetse n’abari mu bihe bigoye

Aha twavuga nk’abantu babarizwa muri zone abarizwamo nk’ababyeyi, abashumba bagenzi be, abo bakoranye, abo babanye sosiyete zitandukanye ndetse n’inshuti z’umuryango. Mbese amagambo nka komera, bizagenda neza, reka tubisengere tugire icyo tubikoraho, ntiwayamuburana igihe cyose ubarizwa muri ako kazitiro k’ibihe.

Hari abamwita undi Debora Imana yahagurikije mu gihe nk’iki kugira ngo Itorero rikomeze ryubakire ku rufatiro rw’ibyiza tubonera muri Yesu Kristo ndetse Izina ry’Imana rikomeze kujya hejuru.

7. Ni umuhanuzikazi w’Imana

Abantu bagiriwe amahirwe yo kuba mu ntama zishumbwe nawe, bavuga ko hari ibintu byinshi Imana yabavuzeho muri Noble Family Church binyuze mu kanwa ka Apostle Migonne Alice byasohoye kandi akaba ari igihamya k’umubuhanuzi nyakuri.

Umwe mu bakuriye ku birenge bya Apostle Mignone utuye mu Bubiligi (Belgium), igihe twandikaga iyi nkuru yaduhamirije ko hari ibintu yasengeye kenshi Imana ibihamiriza Apostle Mignonne Alice ubu byarasohoye ameze neza kandi ubuzima bwe buratuje buguwe neza.

Guhanura no gusenga birajyana. Apostle Mignonne ni umunyamasengesho ukomeye kandi ukunda cyane akarago nk’uko akunze kubyivugira. Akunda kwibera mu busabane n’Imana, ibintu bimugira uwo ari we uyu munsi. Ni umu ADEPR udefirije, mu yandi magambo ni umunyamwuka pe!.

Indi ngangagaciro ye ni uko atari umunyedini, uzasanga ari inshuti n’abapasiteri benshi bo mu matorero atandukanye ndetse akunze no kubatumira mu biterane ategura. Muri we harimo gushyigikira cyane ubumwe bw’amatorero ya Gikristo kuko bose bakorera Imana imwe.

Dusangize nawe ibyiza uzi kuri Apostle Mignonne twaba twibagiwe!

Akunda Imana n’abantu bayo bose

Ibikorwa bye birihariye kandi ni ingirakamaro ku Itorero rya Kristo

Yamamaza Yesu ashize amanga

Gufasha no gushyigikirana nibyo bimuranga

Yirunduriye mu kwamamaza ubutumwa bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

NANJYE NISHIMIRA CYANE UKUNTU AKOMEZA BURI MUNTU UFITE AHO AKOMERETSE .IMANA IMUKOMEZE MU MURIMO WAYO.MUZAGURE IBIKORWA BIGERE NIWACU.UMUNTU WUYU MUNSI NABA YUBATSE MU BURYO BWIZA MENTALLY AND PHYSICALLY NTA KABUZA EJO NI HEZA.NJYE NIFUZA KUZAZA MURI WOMEN FOUNDATION MINISTRIES BISABA IKI

Cyanditswe na: Nyiratebuka clarisse  »   Kuwa 11/12/2023 16:19

Apôtre Mignonne ni umwungere mwiza ndamukunda cane. Imana ikomeze kumwongerereza imbaraga. Ndifuza gukurikirana ibiganiro vyiwe n’ubutumwa atanga.

Cyanditswe na: Alexis NSABIMANA   »   Kuwa 15/09/2023 23:58

Imana imwagurire imbago murimutimo mwiza Imana yamuhamagariye ngewe ndafashwa cyanee kd ndamukunda ntuye mugihugu cya Uganda

Cyanditswe na: pastor Angel Banamwana  »   Kuwa 29/07/2023 11:53

Icyampa nkazashumbwa nawe ndamukunda cyane yita ku bakristu ayobora.

Cyanditswe na: Grace Uwase  »   Kuwa 16/04/2023 16:27

All you said is true. She is beautiful in and out indeed. May God continue to use and blessed her.

Cyanditswe na:   »   Kuwa 05/12/2022 04:40