× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi yari kuyikora yarafunzwe! Da Promota agiye gusohora Album "Ndashima" yitiriye indirimbo y’amateka

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Umunsi yari kuyikora yarafunzwe! Da Promota agiye gusohora Album "Ndashima" yitiriye indirimbo y'amateka

Umuhanzi ukunzwe mu muziki wa Gospel, Reagan Da Promota uzwi nka Reagan Kimazi, agiye kumurika album ye ya mbere "Ingabire".

Da Promota ni izima rimenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho amaze igihe kinini kandi akora indirimbo zabaye nziza mu bihe bitandukanye aho twavuga nka: Ndagushima, Isengesho, Ndanezerewe, Ingabire n’izindi nyinshi.

Kuri ubu Da Promota agiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo icumi zigaragaraho abahanzi batandukanye nka: Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, Mandela, Yvette Uwase, Sean Brizz, Emmy Vox, Peniel. Hagaragaraho kandi indirimbo yitwa "Ingabire" yakoranye n’abahanzi benshi barimo Aline Gahongayire.

Da Promota, umusore ufite impano idasanzwe, agiye gushyira hanze album ye ya mbere nyuma y’iminsi micye akoze ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabwiye inyaRwanda ducyesha iyi nkuru ko afite no gukora igitaramo, kizabera muri Amerika cyo kumurika iyi album aho ateganya no kuzatumira n’abandi bahanzi batandukanye mu kumurika iyi album.

Yashimiye abahanzi bakoranye ndetse n’aba producers by’umwihariko Sean Brizz umuba hafi cyane mu gukora ibihangano bye. Avuga ko icyatumye iyi album ayita Ndagushima, "ni indirimbo isobanuye byinshi kuri njye". Umunsi yari kuyikora yarafunzwe muri Kenya ubwo yari afite Visa, umunsi ubanziriza kujya muri Amerika.

Ni indirimbo ifite amateka kuri we akomeye kandi imwibutsa byinshi hamwe ndetse n’umuryango we ikaba n’indirimbo buri wese ashobora kwifashisha mu gushima Imana mu bihe bitandukanye. Yakozwe muri 2016 ayikoranye na Mandela ariko ubu bakaba barayisubiranyemo ikorwa na Producer Fazzo usanzwe uri mu bakomeye mu Rwanda.

Da Promota avuga ko mu minsi iri mbere azakora igitaramo ariko akaba ataratangaza amatariki yacyo, gusa avuga ko uko iminsi igenda azagenda abitangariza abakunda ibihangano bye ndetse n’igihe album izasohokera. Da Promota aherutse kurushinga na Yvonne Teta Bagorora mu birori byabareye muri Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Reagan Da Promota agiye gushyira hanze album ya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.