Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda no hanze yarwo, Aime Frank, yateguje abakunzi b’umuziki we album ya kabiri agiye gusohora muri uyu mwaka mushya wa 2024 ubura iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo utangire.
Uyu muhanzi nyarwanda kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaze igihe kinini ategura iyi album y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi nk’uko yabitangaje, mu ntangiriro z’uyu mwaka aratangira ibitaramo byo kuyamamaza no kuyimenyekanisha ku bakunzi be aho batuye hose hirya no hino ku Isi.
Iyi album Aime Frank agiye gusohora, avuga ko ifite umwihariko w’uburyohe budasanzwe, yitwa ‘Imana Mu Bantu’, ikaba ije ikurikira iyo yasohoye mbere yitwa ‘Ubuhamya bw’ejo’.
Uyu muhanzi Aime Frank nubwo ataba mu Rwanda, indirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, ku bumva Ikinyarwanda n’Igiswayile aririmbamo. Abenshi bamuzi mu ndirimbo ‘Nibebe’ yasubiyemo y’umunzikazi Rose Muhando wo mu gihugu cya Tanzaniya. Hari n’izindi nyinshi ze yagiye asubiramo zigakundwa cyane.
Indirimbo yamwubakiye izina cyane ni ‘Ubuhamya bw’ejo’ akaba ari na yo yitiriye album ye ya mbere. Iyo ndirimbo n’iyitwa ‘Umugisha’ na ‘Siku Moja Mavuno Yataisha’ ziri mu zarebwe inshuro zirenga miliyoni kandi zo n’izindi nyinshi zari ziri muri album ya mbere zarakunzwe cyane.
Uyu muhanzi amaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuko nk’uko yabitangarije MIE awumazemo imyaka irenga 8.
Ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kandi bicisha bugufi ku rwego rwo hejuru. Yahamije uburyo yicisha bugufi mu magambo ubwe yivugiye agira ati: “Ndi umuntu usanzwe nk’abandi, ndi Umukristo, natangiye mfite imyaka irindwi.”
Yavuze ko akunda abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Nkomezi Prosper.
Indirimbo za Frank ziheruka kujya hanze ni Emmanuel imaze amezi arenga atatu, na Humura yakoranye na Tumaini Byinshi imaze amezi arenga abiri.
Iyi album izaba igamije gutangiza abakunzi b’umuziki we umwaka mushya muhire wa 2024.
Aime Frank agiye kumurika Album ya kabiri