× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tuzambara amakamba atatseho inyenyeri, ayo yateguriye abamwizera - Muhoza Maombi mu ndirimbo nshya "Amakamba"

Category: Rwanda Diaspora  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Tuzambara amakamba atatseho inyenyeri, ayo yateguriye abamwizera - Muhoza Maombi mu ndirimbo nshya "Amakamba"

Amakamba ni indirimbo nshya ya Muhoza Maombi, yuzuye amagambo y’ihumure anagaruramo abakristo imbaraga, abaha icyizere cy’uko ibyo bategereje ari byo byiza kandi bikazanabibagiza imiruho bahuye nayo bakiri mu isi.

Ibi wabisanga nko mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo aho avuga ati; “Tuzava muri iyi si twitahire mu ijuru, ahataba imiruho ntihabe n’ibibazo. Tuzishima hejuru y’urupfu na satani, tuzabaho tudapfa dushima Imana iteka.”

Muhoza Maombi (Honette) ni umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uri kuzana imbaraga nyinshi mu muziki wa Gospel ziherekejwe n’ubuhanga afite mu miririmbire.

Mu mezi ane gusa ashize amaze gusohora indirimbo ebyiri ziherekejwe n’iyi “Amakamba” kandi zakiriwe neza nk’uko kurebwa kwazo kugaragazwa na Youtube kubigaragaza.

Urugero, nk’iheruka yitwa “Iby’Imana ikora” afatanyije na Gentil Bigizi, imaze kurebwa n’abasaga 170,000, umubare utanga icyizere ndetse cyane ku muntu ugitangira.

Uyu munyempano mushya atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Tennessee, mu mujyi wa Nashville. Yatangiye kuririmba mu 2005 akiri umwana, abitangirira muri korali, mu rusengero ari naho avoma iyi nganzo y’indirimbo zihimbaza ndetse zikanaramya Imana.

Ni umu Kristo wa Zion Temple. Ubu ni bwo atangiye gusohora indirimbo ze bwite muri studio. Akaba yarahereye kuyitwa "Humura", imaze umwaka wose isohotse.

Iyi ndirimbo "Amakamba" yayanditse agamije guhumuriza Imitima yihebye nk’uko yabitangarije Paradise.rw. Yibutsaga ko n’ubwo isi yuzuye imibabaro, amaganya ndetse n’agahinda ariko nyuma y’ubu buzima hari Amakamba Imana yateguriye abayikunda, bakayubaha.

Amagambo atanga icyizere ko kuba umukristu bifite ingororano itagereranwa nk’aho agira ati "Hazaba igitaramo mu bwami bwo mu ijuru. Hazabamo abera bose bavuye muri iy’isi, banesheje umubiri, iyi si na satani". Ibi ubwabyo bikwereka ko ingororano y’Imana ihebuje.

Asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gukorana indirimbo na Patient Bizimana bise "Amashimwe" ndetse na Bigizi Gentil bakoranye iyitwa "Iby’Imana ikora".

Izindi ndirimbo yabanje gukora harimo "Humura", "Uhoraho", "Amashimwe", "Iby’Imana ikora", ndetse na "Amakamba" yasohora. Zose wazisanga kuri youtube channel ye yitwa Muhoza Maombi official.

Muhoza Maombi ahagaze neza cyane mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AMAKAMBA" YA MUHOZA MAOMBI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi ndirimbo Imara umuriro n’amabuye.Ikindi imena Televiziyo..Nayikunze

Cyanditswe na: Munezero Willy  »   Kuwa 24/09/2023 18:54