Ku munsi wa mbere w’amasengesho yo gusaba gushobozwa n’Imana, Pastor Christian Gisanura yasabye Abakristo gusenga ngo Imana ibashoboze mu bihe bitandukanye.
Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko ubuzima bw’Umukristo bugira ibigeragezo byinshi bitagaragarira amaso, ahubwo bigendana n’ubuzima bwo mu mwuka. Yashimangiye ko Abakristo bakeneye gusaba Imana kubashoboza, kubaha ibyiringiro no kubaherekeza mu rugendo rwabo rwa buri munsi.
Mu butumwa bwe, Pastor Gisanura yifashishije amagambo ya Yesu yo muri Matayo 5:3-10, yerekana uburyo “abahirwa” bagaragazwa n’umutima wicishije bugufi, umunyembabazi, uharanira gukiranuka no guharanira amahoro.
“Abakene mu mitima ni bo bivugwa ko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Abo ni abanyotewe n’Imana n’umwuka wayo. Abashavura bazahozwa, kuko bifuzaga ko Imana iyobora hose. Abagwa neza bazahabwa isi, kuko Imana idutoza kubana n’abandi mu mahoro,” — Pastor Christian Gisanura.
Yongeyeho ko abantu benshi bibanda ku nyungu zabo bwite bikabaviramo kuba abagome, ariko ko Umukristo nyakuri akwiriye gushaka inyungu iri mu ruhande rw’Imana kugira ngo ihabwe icyubahiro. Yabwiye Abakristo ko bakwiriye kwiga kubabarira, ndetse n’igihe batabashije gusabwa imbabazi.
Yakomeje ati: “Kubabarira ni ikizamini gikomeye kuko umuntu abikora kuko yababajwe. Imana isaba ko mbere yo kwihutira kwihorera, umuntu ayisaba kumushoboza kwitwara neza, ntaganzwe n’umujinya. Abanyembabazi ni bo bazababarirwa.”
Yagarutse kandi ku kuba imitima iboneye ari yo izabona Imana, avuga ko Imana ireba umutima w’umuntu aho kureba ibyo yerekana inyuma.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Pastor Gisanura yasabye Abakristo bose kugira umutima uharanira amahoro no kugira umutima ukiranura, batinyuka guhagarara mu kuri ndetse no kurengera abandi. Yanibukije ko abarenganyirizwa gukiranuka ari bo bazaragwa ubwami bwo mu ijuru, ko ari ubwabo, asaba abantu kudaheranwa no gushukwa n’iby’isi.
Yagize ati: “Imana ubwayo ireba mu mitima yacu, igasubiza ibyifuzo bihuje n’ugushaka kwayo. Reka Imana ikuryohere, ikubere uburyohe, kandi izaguhe ibyo umutima wawe usaba.”
Uyu munsi wa mbere w’amasengesho, wari ugamije gusengera icyifuzo cyo gushobozwa n’Imana. Ni intangiriro y’uruhererekane Pastor Christian Gisanura yateguye rugamije gufasha Abakristo kongera gusubiza amaso ku mbaraga z’Imana mu mibereho yabo.