Vital Readings Publishers yamuritse ku mugaragaro igitabo “Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things” cyanditswe na Rev. Dr. Emmanuel Murangira.
Ikigo gitunganya, kimurika kandi kigacuruza inyandiko (Publishing House), Vital Readings Publishers, kinejejwe no kumenyesha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ko igitabo “Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things” (Ubukungu ku Musaraba), cyanditswe na Rev. Dr. Emmanuel Murangira, cyasohotse ku mugaragaro.
Uyu muhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku wa 21 Gashyantare 2026 muri Park Inn by Radisson Kigali, witabirwa n’abayobozi b’amadini, abahanga mu by’ubukungu, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abandi banyamwuga baturutse mu bisata bitandukanye.
Muri Economics at the Cross, Rev. Dr. Murangira agaragaza itandukaniro rikomeye hagati ya sisiteme y’Ubukungu bw’Isi na sisiteme y’Ubukungu bw’Ubwami bw’Imana.
Abinyujije mu isesengura ricukumbuye rya Bibiliya n’amasomo y’ubukungu, atera abasomyi kongera gutekereza ku buryo ukwizera kwabo kugena ubuzima bwabo bwa buri munsi muri rusange, ariko cyane cyane uko batekereza ku bukungu.
Igitabo gisesengura ingingo zitandukanye zirimo icungamutungo, imyumvire abantu bakwiye kugira ku murimo, impamvu ari ngombwa kuruhuka (Isabato), uko Imana ibona ubushabitsi no guhanga udushya, ndetse n’akamaro k’ibikorwa bito bito mu bugingo buhoraho, n’izindi ngingo nyinshi zitandukanye.
Rev. Dr. Murangira, ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu (Doctorate in Behavioral Economics) ndetse n’indi mpamyabumenyi y’ikirenga muri tewolojiya (Doctorate in Transformational Theology), agaragaza imyumvire idahwitse yigishwa na sisiteme y’ubukungu bw’isi nk’aho mu rufatiro rwayo ivuga ko ari ugucunga umutungo udahagije. Mu gihe Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Imana yaduhaye ibihagije.
Anagaragaza kandi imyumvire idahwitse bamwe mu bigisha ba Tewolojiya bagiye bagaragaza, nko gutandukanya “Gukora umurimo” no “Kuramya”, aho bamwe mu Bakristo bibwira ko bakora imirimo kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ariko bakaramya Imana gusa ku Cyumweru. Mu isesengura rye, yerekana ko Bibiliya yigisha ko umurimo atari umuvumo cyangwa igihano, ahubwo ko gukora umurimo na byo ari ukuramya Imana.
Rev. Dr. Emmanuel Murangira amaze imyaka irenga 32 akora mu bigo bikomeye bifitanye isano n’ubukungu n’iyobokamana. Ni umushumba w’Itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Kabuga.
Ubumenyi bwe mu bukungu no muri Tewolojiya bumufasha guhuza ubuhanga bwa siyansi n’ubunararibonye, agasesengura agaragaza amasomo afasha buri wese kubaka ubukungu burambye — yaba ku giti cye, mu muryango, mu bigo by’ubucuruzi, mu bigo bitari ibya Leta ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima.
Yerekana ko buri muntu wese, mu mwuga we, ashobora guhuza ibyo akora, ubukungu bwe n’indangagaciro z’Ubwami bw’Imana.
Igitabo “Economics at the Cross” kiri kuboneka mu maguriro yose acuruza ibitabo i Kigali, ku rubuga rwa Vital Readings (https://www.vitalreadings.com/) ndetse no kuri Amazon.
Uwagira ikibazo cyangwa icyo yifuza gusobanuza ashobora kwandikira Vital Readings Publishers kuri [email protected] cyangwa guhamagara kuri +250 728 464 817.
Vital Readings ni urubuga ruyobowe n’urubyiruko, rubereyeho gufasha abantu kumenya impano n’ubushobozi bafite. Ruhuriza hamwe abanditsi n’abandi bantu bose bifuza gutanga ubutumwa buciye mu nyandiko, mu majwi no mu mashusho.
Iki kigo cyagize uruhare mu gusohora ibindi bitabo birimo My Forgiveness Story cyanditswe na Bruno Iradukunda cyasohotse muri 2024, ndetse na Staying the Course cyanditswe na Norman Paul Desire cyasohotse mu 2025.
Rev. Dr. Emmanuel Murangira yamuritse ku mugaragaro igitabo yise Ubukungu ku Musaraba ku bufatanye na Vital Readings Publishers