Ku munsi wa kabiri w’icyumweru cyahariwe isengesho ryo gusabira ibyifuzo bitasubijwe, Pastor Christian Gisanura yasenze isengesho rikomeye, risaba ko habaho guhabwa imbabazi, hakabaho impinduka, no kwiringira Uwiteka nk’Umwungeri w’ukuri.
Mu butumwa bw’isengesho bugera ku mitima ya benshi, Pastor Christian Gisanura yasengeye abantu batandukanye bari mu Rwanda no hirya no hino, abibutsa ko Imana y’amasezerano ari Umwungeri utajya abura aho ayobora intama ze. Yasengeye abazasoma ubu butumwa, abasaba gushikama ku Mana, bakayemera nk’Imana isubiza w’ibyo bakeneye byose.
Yashingiye kri Zaburi ya 23, ahanditse amagambo akomeye avuga ku kurindwa n’Imana, kuyoborwa na yo no gusubizwa na yo, agira ati: “Uwiteka ni umwungeri wanjye sinzakena.” Mu gusobanura iyi Zaburi, Pastor Gisanura yasobanuye ko kutaboneka kw’ibisubizo bitavuze ko bidahari, ahubwo ngo ni uko tudafite ubushobozi bwo kuhamenya, bityo dusaba ko Imana itujyana aho biri.
Yasengeye abamaze gucika intege, abihebye, n’abarambiwe bategereje ibisubizo. Yabibukije ko no guceceka kw’Imana gufite igisobanuro, bityo umuntu agomba kwiga gutahura uburyo Imana isubizamo.
Isengesho ryibanze ku bantu bahura n’igihe cy’igicucu cy’urupfu. Yasabye Imana kubarinda, kubereka ko iri kumwe na bo, no kubacisha muri ibyo bihe bigoye.
Yahagurukiye gusengera abari kurwanywa, ababangamiwe, ndetse n’abagiriwe nabi n’abantu babazengurutse. Pastor Gisanura yasabye Imana kubarwanirira, ikabatunganyiriza ameza imbere y’abanzi babo, kandi ikabasesekazemo imigisha.
Mu musozo, yibukije ko Imana igira imbabazi, ineza, n’ubuntu bitarondoreka. Yasengeye u Rwanda n’abayobozi baruyobora, abasabira kwibutswa gushaka Imana, gutwikirwa n’ineza yayo no gukomeza kuba Igihugu kiyoborwa no gushyira Imana imbere.
Pastor Christian Gisanura yasoje asaba ko imbabazi za Yesu, zatanzwe hatagize abazisaba, zongera kugera no ku batagira aho berekeza amasengesho yabo, kugira ngo bose bamenye ko Imana ibaho. Yasoje agira ati: “Ni ukuri Uwiteka, tugirire neza imbabazi zawe zidutwikire, ineza yawe idutwikire… Amena, Amena, Amena.”
Iri sengesho riri mu ruhererekane rw’icyumweru cy’isengesho ryibanda ku byifuzo bitarasubizwa, ritanga icyizere ko Imana izagaragaza urukundo rwayo no ku batakaje ibyiringiro.
UMVA ISENGESHO YASENGEYE ABUBATSE IMIRYANGO N’ABATARAYISHINGA KURI YOUTUBE: