× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umumasera ni we wamuroze? Ibivugwa ko byahitanye Papa Yohani Pawulo wa I benshi batazi

Category: History  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umumasera ni we wamuroze? Ibivugwa ko byahitanye Papa Yohani Pawulo wa I benshi batazi

Papa Yohana Pawulo wa I yapfuye amaze iminsi 33 n’amasaha 6 abaye Papa. Usibye abamubonye akigirwa Papa, abandi bamubonye muri misa imwe yasomeye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, bikaba bivugwa ko yishwe.

Hari ibintu byinshi bivugwa mu gusobanura urupfu rw’uyu wari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika y’i Vatikani, ariko ikigarukwaho cyane ni uko ashobora kuba yarahawe uburozi mu mafunguro.

Ibindi birimo ko yishwe n’indwara y’umutima yari asanganywe, ko yagambaniwe n’abandi bihaye Imana bagenzi be bamunize cyangwa bamuroze kuko batifuzaga ko ayobora Kiliziya Gatolika, ko yishwe n’abo muri Banki ya Vatikani, bakeka ko azakurikirana ibirego bya ruswa no kunyereza imitungo, abandi bo bakavuga ko byari byarahanuwe, mu buhanuzi bwiswe ubw’umusaseridoti w’ibishura by’umweru bwo mu wa 1917.

Ku wa 28 Nzeri 1978 yaryamye mu cyumba cye ari gusoma igitabo, yegamye ku musego wo ku gitanda cye nk’ibisanzwe, aratwarwa, arasinzira ntiyakanguka. Uku ni ko byatangajwe ngo abantu bumve ko yapfuye urupfu rusanzwe, ku myaka 66, akaba yarapfuye akiri muto.
Iyi nkuru twayanditse twifashishije ubucukumbuzi bwa Gentil Gedeon n’ubundi bwo kuri Google. Igiye kugaruka ku cyishe Papa.

Papa Yohani Pawulo I yabayeho mu kinyejana cya 20, urupfu rwe rukaba rwarababaje benshi nubwo atari yakamenyekanye cyane, kuko akimara gupfa yahise asimbuzwa, uwamusimbuye akiyita amazina ye, Papa Yohani Pawulo II, ari na we wamamaye cyane, bituma uwo yasimbuye asa n’aho azimye.

Papa Yohani Pawulo wa I ni we wari uhawe amazina abiri, mu gihe abandi bahabwaga rimwe, kandi we n’uwamusimbuye ni bo bonyine bahawe amazina y’inyunge.

Ni Papa wa cumi mu bapfuye batamaze kabiri ku buyobozi. Ku wa 28 Nzeri mu wa 1978 ni bwo yapfuye. Masera Vicenza wari ufite akamenyero ko kugaburira Papa mu rukerera, yari afite amabwiriza yuko ikawa igomba kugera mu cyumba cyegeranye n’icyo Papa yararagamo saa kumi na 45 zo mu gitondo, bakamushyira ifunguro rya mugitondo ahagana saa moya.

Yayaterekaga mu cyumba cyari cyegeranye n’icyo Papa yararagamo. Kuri iyo tariki yazanye ibyo kurya nk’ibisanzwe, ariko asanga Papa yamaze gupfa, n’itara ryo mu cyumba cye ricanye, yambaye lunette abarwaye amaso bambara bagiye gusoma, afite impapuro mu kiganza cye. Yashyinguwe amaze iminsi itandatu apfuye. Nyuma y’iminsi icumi apfuye ni bwo yasimbujwe na Papa Yohani Pawulo wa II, kandi nta bizamini byigeze bikorwa ku mubiri we, ari byo byatumye hakekwa iby’uko yarozwe.

Icyakora bivugwa ko uwo mu masera ari we wamugaburiye ibiryo birimo uburozi, ariko na we akaba atari abizi, mu buryo bwo kumukuraho icyaha bakavuga ko yasanze yapfuye.
Mu gitabo God Name cya David Yallop (1984) asobanura icyatumye bakeka ko masera yari yatumwe atabizi, yise uyu mu Papa potential danger, kuko ngo uyu mu Papa yari afite gahunda yo gukuraho, burundu abantu bose bakoreshaga nabi umutungo wa Vatikani.

Ubwo yabaga Papa, yasanze Banki ya Vatikani yaraguye mu bihombo bikabije, aho yari yarahombye amafaranga arenga miriyari y’Amadorari, akaba yarasahuwe n’abihaye Imana b’ibisambo. Abasenyeri bari bayiyoboye bashoboraga gushyirwa mu nkiko kandi bagafungwa.

Abo rero ni bo bitabaye bo ubwabo bamutanga kumugirira nabi, uretse ko we yari mu kuri, ariko ntiyari gushobora gukumira ibintu byari bimazeho imyaka myinshi, ni ukuvuga gukoresha amafaranga ya Banki ya Vatikani mu nyungu zabo.

Bivugwa ko ubwo yapfaga basanze ibyo yasomaga byari impapuro zikubiyemo uguhomba kwa Banki ya Vatikani, ku buryo yigaga uko yasubizwa ku murongo. Izo mpapuro kandi zari zaciwe, bamwe bakavuga ko yanizwe, agapfumbatishwa izo mpapuro bikozwe n’abo bihaye Imana b’abasahuzi bayoboraga Banki.

George Donath wabanye na Papa, ni umwanditsi wavuze ko akiba Papa yakoze urutonde rw’abagombaga gufungwa bazira ko banyereje umutungo wa Vatikani, kandi n’uwari kubigerageza yari kwicwa. Bivugwa ko na Papa Benedigito wa 16 ari yo yatumye yegura. Ngo hari abandi basenyeri n’abakaridinali bishwe n’abamafiya bayobora Banki ya Vatikani, kuko ngo ayo mafaranga bayashora muri byinshi bibungukira birimo urusimbi, bagatera imbere ku giti cyabo.

Hari ibindi bivugwa ko byaba byaratumye yicwa, ariko ibyashyizwe mu majwi cyane ni ibyo byavuzwe hejuru. Indwara y’umutima, Abasoviyeti, Perezida wa Amerika wariho ubwo, kunigwa n’abihaye Imana, amafunguro arimo uburozi yahawe mansera n’ibindi, biri mu byongerwaho.

Icyakora ntihakozwe ubugenzuzi bwa kiganga ngo hamenywe icyamwishe, ikaba ari yo mpamvu bashingiraho bahamya ko yishwe. Papa Petero ni we wabaye Papa wa mbere nyuma ya Yesu, ahagana mu wa 33 kuzamura.
Papa Francis uriho ubu, ni uwa 266.

Papa Yohana Pawulo I

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.