× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Urubyiruko rurenga 150 rwa City Light Foursquare Church rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Category: History  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka31: Urubyiruko rurenga 150 rwa City Light Foursquare Church rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Tariki ya 01 Gicurasi 2025 urubyiruko rurenga 150 rusengera mu itorero rya City Light Foursquare Church itoro riyoborwa na Bishop Prof Fidele Masengo, rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Bakoze uru rugendo mu kwifatanya n’u Rwanda n’isi muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni urugendo rwari rugamije kuzirikana amateka mabi y’u Rwanda ashingiye ku miyoborere mibi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Itorero City Light Foursquare Church ryateguwe uru rugendo hagamijwe gufasha urubyiruko rwayo gusobanukirwa amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda, kongera imbaraga mu kwiyubaka no gukomeza kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ahagana saa saba n’igice z’amanywa zo mu Rwanda ni bwo uru rubyiruko rwageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruhabwa ikiganiro gisobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ndetse n’ingaruka zayo ku gihugu n’imiryango myinshi y’abanyarwanda.

Bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko Imana yabaremye.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwa City Light Foursquare Church, Alain Bigirinka, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’urugendo igira iti: "Imbaraga mu Kwiyubaka", yibutsa urubyiruko ko nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, ari inshingano z’abato n’abakuru gufatanya mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku kuri, urukundo n’ubworoherane.

Yagize ati: “Imbaraga mu kwiyubaka ni ukureba imbere dushingiye ku mateka, tukimakaza indangagaciro zo kubana mu mahoro n’urukundo. Urubyiruko turasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza, turangwa n’ubwenge, kwihangana no gukunda igihugu.”

Uru rugendo rwafashwe kandi nk’ishuri rikomeye aho uru rubyiruko rwatangaje ko bongeye kwiga amateka bundi bushya hagamijwe kwiyubakamo icyizere no kubaka u Rwanda rushya rwubakiye ku rubyiruko rufite icyerekezo, ruzaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Mutoni Faith, Umuyobozi Wungirije w’urubyiruko mu itorero rya City light Foursquare church riherereye Kimironko yagize ati: "Ni ibintu by’agaciro kuba twaje kurushaho kwiga no kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kuko biradufasha kumenya ibyabaye, uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’imbaraga zakoreshejwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarare".

Yongeyeho ko urubyiruko rw’abakiristu n’abanyarwanda muri rusange bafite inshingano zo kubaka u Rwanda no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urubyiruko rwa City Light Foursquare Church rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.