Mu mwaka wa 2025, habaye ibintu bimwe byagize ingaruka zikomeye ku Bakristu n’imibereho ya Kiliziya ku isi, byavuzwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’ahandi byabaye intandaro y’ibiganiro byinshi.
Icya mbere, Kiliziya Gatolika ku isi yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika wari umaze imyaka myinshi ayoboye abayoboke bayo ku isi yose.
Icyunamo cyatangiye ku wa 21 Mata 2025, maze paruwase nyinshi zirimo n’izo mu Rwanda zitangira imyiteguro yo kumwunamira no gusengera Kiliziya muri icyo gihe cyari gikomeye. Nyuma hanatowe Papa mushya, Leo XIV.
Icya kabiri, umwaka wa 2025, Kiliziya Gatolika yagize umwaka wa Yubile, umwaka wihariye w’imbabazi no kwiyunga n’Imana, aho Abakristu baturutse impande z’isi bazengurutse i Roma basaba imbabazi, basenga, kandi bagaha icyubahiro abatagatifu.
Umwaka wa Yubile uzarangira ku itariki ya 6 Mutarama 2026, ubwo Papa mushya Leo XIV azafunga amadirishya yera (holy doors) muri Kiliziya ya Saint Peter’s Basilica, ikimenyetso cy’iherezo ry’umwaka wihariye w’imbabazi.
Icya gatatu kandi, mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’ahandi, habaye ibitero byibasiye abayoboke b’iyobokamana, aho mu bice nka Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Syria, imirwano n’iterabwoba ryahitanye Abarikristu benshi ndetse bikangiza imitima y’Abakristu n’abafatanyabikorwa ba Kiliziya.
Urugero ni nko mu gitero mu mudugudu wa Yelwata muri Nigeria aho abarirwa hagati ya 100–200 bicwaga bikaba byarateje impagarara n’agahinda mu muryango w’Abakristu ku isi hose. Ni mu gihe kandi mu Komanda, DR Congo, abarirwa hafi 50 bishwe mu gitero kuri sitade y’Itorero ndetse n’abandi bantu bakomeretse.
Ayo mateka yatumye ibihugu, amadini ndetse n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu bitanga ibitekerezo ku byo Abakristu bahura na byo mu bihe by’intambara no mu byo kwibasirwa, ndetse basaba ko hajya habaho ibiganiro hagati y’abayobozi b’amadini ku isi yose kugira ngo hashakwe amahoro n’umutekano ku bayoboke b’Imana.