Yesu w’i Nazareti ni umuntu w’ingenzi ufite uruhare rukomeye mu mateka, kumumenyaho byinshi ni ukugira ubwenge ku buzima bw’umuntu no ku mateka y’isi, waba usengera mu madini ya gikristo cyangwa utayasengeramo.
Kugira ibyo umenya kuri Yesu ni nk’itegeko ry’imibereho, kuko nubwo waba utamwemera ntibuzira utamwumvise abandi bamuvuga, bamuvugaho ukuri cyangwa bamuvugaho ibinyoma ndetse n’ibyo batazi. Kugira ngo utazabangamirwa na byo, Paradise yakusanyije ibyo ukwiriye kuba umuziho kugira ngo uge ubasha kuganira n’abandi nta rwikekwe rw’uko baravuga yesu ukabura icyo uvuga.
Ku Bakristo, Yesu ni Umucunguzi n’Umwana w’Imana; ku Bayisilamu, ni umuhanuzi ukomeye; na ho ku bandi, azwi nk’umwigisha w’amahame akomeye cyangwa umuntu ukomeye mu mateka. Nta n’umwe ugomba kudasobanukirwa Yesu kuko ubutumwa bwe bukubiyemo inyigisho, amateka, n’uruhare yagize ku buzima bwa buri muntu.
Reka dusuzume uwo Yesu ari we, niba yarabayeho koko, n’ibyo umuntu wese—Umukristo, Umuyisilamu, Umuyahudi, cyangwa usenga gakondo—akwiye kumenya kuri we.
Yesu Ni Inde?
1. Mu Myemerere ya Gikristo:
- Ku Bakristo, Yesu ni Umwana w’Imana, Umucunguzi w’abantu, kandi ibyo yakoze n’ibyo yigishije bigize umusingi w’ukwemera kwabo.
- Bamwita amazina nka Kristo (u) (bisobanura Umucunguzi, Mesiya mu Kigiriki), Emmanuel (Imana iri kumwe natwe), na Rabbi (umwigisha).
2. Mu Myemerere y’Abayisilamu:
- Mu Idini ya Islam, Yesu azwi ku izina rya Isa. Yemerwa nk’umuhanuzi ukomeye wabyawe na Mariya (Maryam) mu buryo bw’igitangaza, atwiswe binyuze ku Mwuka w’Imana. Ariko idini rya Islam rihakana ko ari Imana, Umwana wayo, cyangwa ko yabambwe, rikavuga ko Imana yamukuye ku isi.
3. Ku Batemera Idini cyangwa Abahanga mu Mateka:
- Abahanga mu mateka bamufata nk’umwigisha w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere, waranzwe no gutangiza ibikorwa byahinduye isi bikavamo idini rya Gikristo.
Ese Yesu Yaba Yarababayeho?
Umubare munini w’abahanga mu mateka y’isi bemera ko Yesu yariho koko nk’umuntu w’amateka. Ibitangazwa kuri we ku birebana n’ubuzima bwe bw’igitangaza n’ibitangaza yakoze bitangazwa mu buryo butandukanye, ariko ibimenyetso birahari byerekana ko yabayeho.
Ibitabo bya Bibiliya n’Ibitari ibya Bibiliya Byanditse Byinshi Bimwerekeyeho:
1. Mu Byanditswe byera:
- Ivanjili (Matayo, Mariko, Luka, na Yohana) zivuga byinshi ku buzima bwa Yesu, inyigisho ze, urupfu, no kuzuka kwe. Nubwo ari inyandiko zishingiye ku myemerere, zifite aho zihuriye n’ukuri kw’amateka.
2. Mu Byanditswe Bitari Bibiliya:
- Josephus (37–100 CE): Umwanditsi w’Umuyahudi yavuze Yesu mu gitabo Antiquities of the Jews, amwita umwigisha w’umunyabwenge kandi avugamo urupfu rwe ku musaraba.
- Tacitus (56–120 CE): Umwanditsi w’Umuroma na we yemeza ko Yesu yabambwe ku ngoma y’umutware w’Abaroma witwa Pontiyo Pilato.
- Pliny the Younger (61–113 CE): Yanditse ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basengaga Yesu nk’Imana.
3. Ibimenyetso Byavuye mu Bushakashatsi:
- Insengero za Galileya zo mu kinyejana cya mbere zerekana ahantu Yesu yigishirizaga nk’uko bivugwa mu mavanjili.
- “Pilate Stone” (Urutare rwa Pilato), rwemeza ko Pontiyo Pilato yabayeho kandi yari umuyobozi wa Yudaya mu gihe Yesu yabambwaga.
Ibitekerezo by’Abahanga:
– Bart D. Ehrman: Uyu muhanzi ukomeye mu mateka yauze ko ibyo guhakana ko Yesu yabayeho nta shingiro bifite.
– N.T. Wright: Avuga ko kuzuka kwa Yesu gushobora gusobanurwa nk’ibyabaye koko hashingiwe ku mabaruwa y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.
Ibintu Umuntu Wese Akwiriye Kumenya Kuri Yesu
1. Inyigisho Ze:
- Yesu yibandaga ku rukundo rw’Imana n’urw’abantu (Mariko 12:30-31), imbabazi (Matayo 6:14-15), no kurengera abakene n’abatishoboye (Luka 4:18).
- Ijambo (Ikibwiriza) ryo ku Musozi (Matayo 5–7) rikomeza kuba inyigisho zihamye zigisha igisobanuro cy’ubuzima bwiza n’ubutabera.
2. Ibitangaza Bye:
- Yesu yakijije abarwayi, ahaza imbaga ibihumbi bike ku biryo bike, acyaha umuyaga, ndetse azura abapfuye, ibintu bifatwa nk’ibigaragaza ubushobozi bwe buva ku Mana.
3. Urupfu n’Izuka Rye:
- Yabambwe ku ngoma y’Abaroma, kandi urwo rupfu ruranditse mu mateka. Abakristo bizera ko yazutse ku munsi wa gatatu, bakabyizera nk’umusingi w’umucunguzi.
4. Uruhare Rwe mu Mateka y’Isi:
- Ubutumwa bwa Yesu bwahumekeye (bubaha igitekerezo n’umurongo) abarwanira ubutabera, ubwenge, ndetse n’ubugeni. No mu mico idahuje, Yesu agaragara nk’icyitegererezo cy’urukundo, amahoro, n’ubumuntu.
Impamvu Umuntu Wese Akwiriye Kwiga Kuri Yesu
Kumenya Yesu birenze kuba ikibazo cy’idini; ni ukwinjira mu ndangagaciro z’ikiremwamuntu no gusobanukirwa amateka. Ubutumwa bwe bugaragaza isano hagati y’ukwemera, ukwiyubaha, n’ubumuntu. Niba uri Umukristo, Umuyisilamu, Umuyahudi, cyangwa ufite imyemerere gakondo, kumenya Yesu ni ukugira ubwenge ku buzima bw’umuntu no ku mateka y’isi.