× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka30: Butera Knowless yasabye Imana kuzongera kubonana n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: History  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka30: Butera Knowless yasabye Imana kuzongera kubonana n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi Ingabire Butera uzwi nka Butera Knowless yasabye Imana kuzongera kubonana n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ibi yabivugiye ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 11 Mata 2024, mu gihe u Rwanda rugikomeje Icyumweru cyihariye cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu, nk’uko bisanzwe kikaba gitangira ku wa 7 Mata, kikarangira ku wa 13 Mata buri mwaka, kikaba intangiriro yo kwibuka mu gihe cy’iminsi 100 ingana n’iyo Jenoside yakozwemo.

Muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abantu benshi bakomeje kugenda batanga ubutumwa bukomeza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banatanga ubutumwa bukangurira abato kwirinda urwango, ahubwo bakunga ubumwe.

Ni muri urwo rwego na Butera Knowless yakoresheje zimwe mu mbuga nkoranyambaga ze, akagaragaza ibyiringiro afite byo kuzongera kubonana n’ababuriye ubuzima muri jenoside yakorewe Abatutsi, aho yahitanye abarenga 1,000,000 mu minsi 100 gusa, ni ukuvuga kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Butera Knowless yagize ati: “Icyo tugusabye Mana nyiri ububasha n’ubushobozi, ni uko twazongera tukabonana n’abacu mu Bwami bw’Ijuru.” Yongeye kubivugana ikizere agira ati: “Umunsi umwe tuzongera tubonane.”

Mu busanzwe, Butera Knowless ni umwe mu Banyarwanda batewe ibikomere na Jenoside, kuko yabuze bamwe mu bagize umuryango we ba hafi.

Mu 2020, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, nyuma yo kunamira umuryango we wishwe ku wa 15 Mata 1994 Butera Knowless yagze ati: “15.04.1994. Umuryango ndawibuka, ndacyawukunda kandi ndabakumbuye.”

Mu mwaka ushize, Butera Knowless yashyinguye mu cyubahiro abo mu muryango we bishwe muri Jenoside. Yashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro.

Nyuma yo kubashyingura yagize ati "Byari ibihe bikomeye kuri nge, ariko ni iby’agaciro gushyingura mu cyubahiro abawe bishwe. Twashyinguye abo mu muryango wo kwa mama 20 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi, gusa yahamyaga ko hari abo bataramenya aho baguye ngo babashyingure mu cyubahiro.

Imibiri y’abo mu muryango wa Butera Knowless yari iri mu igera ku 10,438 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Nyamagumba, rwujujwe mu Karere ka Rutsiro ku wa 18 Kamena 2023.

Icyakora, Butera Knowless akomeje kwizera Imana, yizera ko umunsi umwe azongera kubonana na bo, kandi ni ko Bibiliya ibivuga.-Yohana 5:28,29.

Afite ibyiringiro

Mu wa 2023, Knowless yashyinguye mu cyubahiro abo mu muryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.