Mu Rwanda no mu bindi bihugu habaye Jenoside zikomeye zatumye abazikorerwaga batekereza ko ari umunsi w’imperuka wahanuwe ubasohoreyeho. Bibiliya ivuga ibinyuranye n’ibyo ku mperuka, ariko izo Jenoside zikomeye zabaye mu myaka itageze ku ijana zirushaho kumvikanisha uko mu by’ukuri imperuka yahanuwe yegereje.
Muri iyi nkuru, Paradise yifuje kugaruka kuri Jenoside eshanu zikomeye zabayeho mu isi mu gihe kitageze no ku kinyejana zikibasira abasangiye ubwoko, cyangwa ikindi bahuriyeho nk’idini, imiterere n’ibindi, harimo n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Ijambo Jenoside cyangwa Genocide, ryakoreshejwe bwa mbere n’umwanditsi Raphael Lemkin, mu gitabo yahaye izina rya Axis Rule in Occupied Europe. Riva ku magambo abiri y’Ikigiriki ari yo “Genos” bivuga ubwoko cyangwa abantu na “Cide” bivuga igikorwa cyo kwica. Iyo uyahuje ni yo abyara ijambo Jenoside (Genocide) aho bivuga kwica ubwoko bw’abantu ugamije kubusibanganya burundu ku isi.
Mu gutegura iki cyegeranyo twifashishije inyandiko z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza jenoside zabayeho mu mateka.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ni Jenoside ifite itandukaniro n’izindi zabayeho mu mateka, kuko yakozwe n’Abanyarwanda, bayikorera abandi Banyarwanda bavuga ururimi rumwe, basangiye umuco n’ibindi, nko gushyingirana, kugabirana inka n’ibindi byahuzaga Abanyarwanda guhera mu myaka ya kera.
Guhera tariki ya 6 Mata kugeza tariki 4 Nyakanga mu mwaka 1994, Abatutsi barenga miliyoni imwe barishwe, mu gihe kitarenze iminsi ijana. Inyandiko y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ifite aho ihurira cyane na Jenoside yakorewe Abayahudi. Zihuzwa n’umugambi abakoze izi Jenoside bari bafite, ni ukuvuga kumaraho burundu ubwoko bwicwaga.
Mu gihe kandi Jenoside zabaye ahandi zagiye zihagarikwa n’abandi bantu, Jenocide yakorewe Abatutsi yo yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo (Ingabo za RPF INKOTANYI).
Iyi Jenoside yabaye mu mwaka wa 1915, aho ubwoko bw’Abarnyarumeniya bari batuye mu cyitwaga Ubwami bw’Abami bwa Ottoman (Ottoman Empire) bishwe birebererwa na Leta ya Ottoman.
Iri yicwa ry’aba baturage b’Abanyarumeniya ryatumye abitwaga ko barokotse bahungira ahantu habi, nyuma na bo bakaza kwicwa n’indwara z’ibyorezo zibasanze mu nkambi babaga bakambitsemo. Imibare itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko Abanyarumeniya barenga miliyoni imwe bishwe mu myaka 8 gusa.
Ishyaka ry’Abanazi ryayogoje Uburayi bwose, ryagiye ku butegetsi mu Budage mu mwaka 1933. Mu byaranze amateka y’ishyaka ry’Abanazi ryayoborwaga n’umunyagitugu Adolph Hitler, harimo n’iyi Jenoside bivugwa mu mateka ko yatwaye ubuzima bw’abantu benshi kurusha izindi zose z’abayeho mu isi, gushotora ibihugu byose byo ku mugabane w’Iburayi no kwiyita ubwoko bwatoranijwe n’Imana.
Abanazi bashinjaga Abayahudi kwivanga muri politiki z’ibihugu, bakaba baranavugaga ko ari abantu baje gusahura ubukungu bw’u Budage, n’ibindi bihugu babagamo byo ku mugabane w’Uburayi. Amakuru ava mu Muryango w’Abibumbye, agaragaza ko umubare w’Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza, gusa bikekwa ko abarenga miliyoni 6 bishwe ku mugabane w’u Burayi, mu gihe y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.
Tariki ya 14 Werurwe 1975, Pol Pot wayoboraga itsinda ry’abanyagitugu ryitwaga Khmer Rouge yatorewe kuyobora Cambodia, ahita atangaza ko abantu baba muri Cambodia bafite ubushobozi budahagije bagombaga gupfa.
Pol Pot yahise avanaho icyitwa uburezi, amadini, amavuriro n’ibijyanye n’ikoranabuhanga arabihagarika. Yategetse ko abatuye mu migi ya Cambodia bahimuka ku ngufu, ndetse bagakora akazi kose badahembwa.
Abaturage bageze mu za bukuru bananiwe gukora batarya, baricwa. Uyu kandi yanaciye iteka ryo kwica umuntu uwo ari we wese yakekaga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Yakomeje kujya yibasira abaganga, abarimu n’abandi bari barize, batangira kujya batotezwa bakanicwa, muri gereza yitwa Tuol Sleng. Mu myaka 4 gusa yamaze ku butegetsi, abaturage bari hagati ya miliyoni 1-2 barishwe.
Mu mwaka 1991, Yugoslavia yatangiye kujya yicamo ibice bitewe n’amoko y’abari bayituye. Muri icyo gihe, Silovania yatangiye gusaba ubwigenge, nyamara ari na ko ubuzima bw’abantu buhazimira, bidatinze Croatia na yo ihita itangaza ko ikeneye ubwigenge. Ibi byahise biba intandaro y’intambara y’amoko yayogoje Yugoslavia.
Guhera ubwo, ingabo za Yugoslavia zinjiye mu gace ka Croatia, abaturage batari bake baricwa, cyane mu gace ka Vukovar. Hifashishijwe abasirikare ba Serbia, abaturage batangiye kwicwa ku buryo bubabaje.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, hari mu mwaka 1992, izindi ntara zatangije imivurungano yo gushaka ubwigenge, zimwe muri zo zari Bosnia na Herzegovina (Izi zaje kubyara igihugu cya Bosnia Herzegovina). Byatumye haba imirwano ikomeye hagati y’abaturage n’ingabo ziturutse muri Serbia.
Nkuko bigenda mu bihe by’umutekano muke n’intambara, bamwe mu Basirikare ba Leta bagendaga bafata ku ngufu abagore no kwica abaturage b’abasivili batagira ingano.
Ingabo za Bosnia zari ziyobowe na General Radko Mladic, zishe abagabo n’abasore bagera ku bihumbi 75. Ibi byatumye umuryango w’Abibumbye ushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, mu mwaka wa 1993. Iyi Jenoside yakorewe Abanyabosiniya b’abasivili, yatwaye ubuzima bw’abagera ku bihumbi 97.
Ese koko jenoside yari imperuka? Igisubizo kirumvikana. Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’abantu, ihitana inzirakarengane, impinja n’abadafite icyo bashoboye, batari banazi impamvu nyamukuru itumye bicwa.
Bibiliya ivuga ko abantu bari kurushaho kuba babi mu minsi y’imperuka, bakangana bakanga n’ababo, bakikunda, hakabaho intambara n’ibindi byagombaga kubanziriza imperuka ya nyayo. -2Timoteyo 3:13; 2Timoteyo 3:1-5
Imperuka ya nyayo izagera ku batubaha Imana. Yateguwe n’Imana kandi ni yo izayishyirira mu bikorwa, dore ko yashyizeho umunsi n’isaha izaberaho. Ese kuki Imana yemeye ko ubuzima bw’abo bantu bose barenga miriyoni icumi bapfa bazira uko bavutse, imyemerere, imiterere n’ibindi mu myaka itagera ku ijana? Ntuzage kure ya Paradise.
Jenoside yibasiye abana batazi gutandukanya icyatsi n’ururo
Impunzi zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi