Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa muntu, hari ibibazo bikomeye biri kuvuka ku bijyanye n’imyitwarire n’imyemerere. Ese Umukristo utarashaka aguze robot ikora inshingano nk’iz’abagore mu gitanda byakwitwa icyaha cy’ubusambanyi?
Ni byo koko, ikoranabuhanga ryamaze kuvugurura inzego zitandukanye z’imibereho, nta ho utarisanga. Icyakora, icyavugishije benshi ni robot zifite ubushobozi bwo kuvuga, gutanga serivisi z’imirimo yo mu rugo, ndetse no kwifashishwa mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, ibyo abahanga bita “AI wife bots”.
Sosiyete y’Abashinwa yitwa Starpery Technology, ikorera mu mujyi wa Shenzhen, yatangaje ko imaze kohereza ku isoko roboti zirenga 500 zifite ubushobozi bwo gukora inshingano nk’iz’abagore.
Izi roboti, zikoze mu buryo bwa Artificial Intelligence (AI), zitezweho guhindura uburyo bamwe mu bagabo batagira abagore babayeho, ndetse bamwe bagatangira kuzifata nk’abo bashakanye.
Mu Bushinwa, ikibazo cy’ikinyejana gishingiye ku itandukaniro rinini hagati y’umubare w’abagabo n’abagore, cyatumye isoko ry’izi robot rihita ribona abakiriya benshi. Starpery Technology ivuga ko izi "AI Wife Bots" zakozwe hagamijwe gufasha abagabo batabona abo babana, ndetse n’abifuza ubufasha mu rugo no mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina.
Ariko se, umukristo utarashaka, ariko wumva afite irari, yakoresha iyi robot bitagombeye guhangayika, yibabariza umutima ajya mu nkundo, cyangwa ni icyaha gishingiye ku busambanyi Bibiliya yamagana?
Bibiliya igaragaza ko icyaha cy’ubusambanyi kitagarukira gusa ku gikorwa cyakozwe n’abantu babiri mu buryo bw’umubiri. Yesu ubwe, muri Matayo 5:28, yavuze ko umuntu wese ureba umugore akamwifuza aba yamaze gusambana na we mu mutima we. Ibi bitwereka ko ubusambanyi bushobora gutangirira mu bitekerezo, mu marangamutima, no mu byo umuntu yifuza.
Iyo Umukristo yitabiriye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigamije kumushimisha mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina binyuze kuri robot, nubwo nta muntu bavugana cyangwa babana, aba atangiye gutandukira umurongo Imana yashyizeho ku bijyanye n’uburyo bwo gusohoza irari ry’umubiri.
Kuba iyo robot itari umuntu ntibihindura kamere y’igikorwa, kuko icyo umuntu uyikoresha ayikoresha cyo gishingiye ku irari, si ku rukundo cyangwa isezerano rihamye ryo kubana nk’uko Bibiliya ibisaba.
Hari abavuga bati: “Robot ni igikoresho cy’ikoranabuhanga nk’ibindi. Sinaba nishe amategeko y’Imana kuko naba ntakoze ku muntu.”
Ariko ibyo na byo bigomba gusesengurwa hagendewe ku kuri kw’Ijambo ry’Imana. Umubiri w’umuntu ni urusengero rw’Umwuka Wera (1 Abakorinto 6:19-20), kandi icyo umuntu akorera umubiri we kigomba kuba gihesha Imana icyubahiro.
Iyo umukristo ashyira ibyifuzo n’irari ry’umubiri imbere yo kubaha Imana, ndetse akihitiramo uburyo bwo kuryuzuza hadakoreshejwe inzira yemewe n’Imana (nk’ugushyingiranwa), aba yitandukanyije n’inzira yera.
Bibiliya ntiyatubujije gukora ubusambanyi gusa, ahubwo itubuza no kugira “irari ry’ubusambanyi” (Abakolosayi 3:5), iryo rishobora kwigaragaza no mu bikorwa bifatwa nk’ibanga, birimo na za robot zifashishwa mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.
Umukristo si uwirinda gusa ibigaragara nk’ibyaha, ahubwo ni uharanira kubaho ubuzima buhujwe n’amahame yera, n’umutima udacumura no mu hantu hatagaragarira abandi, h’ibanga.
Nubwo itegeko ry’igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atavuga ko gukoresha robot ari icyaha, Bibiliya igaragaza ko icyaha kirebwa n’Imana ku rwego rw’umutima w’umuntu. Ibyo bikaba bisaba Umukristo gusuzuma impamvu n’ubushake bumutera kugana iyo nzira.
Ni icyaha cyangwa si icyaha?
Mu by’ukuri, n’ubwo roboti atari umuntu, igikorwa cyo kuyikoresha nk’umusimbura w’umugore mu mibonano mpuzabitsina gishingiye ku irari, kikaba kibangamiye amahame yera yo kubana kwemewe n’Imana. Bityo, Umukristo wakwimari irari rye yifashishije robot, yaba aguye mu cyaha cy’ubusambanyi, n’ubwo kitagaragarira abantu bose, kuko yaba atimaze irari mu nzira yemewe n’Imana.
Abakristo basabwa kwirinda ikoranabuhanga ryose rituma umutima wabo ujya kure y’ibyo Imana ibifuzaho. Kugendana n’Imana birenze kwirinda icyaha gusa; ni uguhitamo ibihesha Imana icyubahiro no mu gihe umuntu ari wenyine.
Kuba abantu bakorana imibonano mpuzabitsina na robot, ntibyakuraho ko icyo gikorwa cyaremewe abantu babiri badahuje ibitsina, umugabo n’umugore