× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bifuzaga kudapfa barabiharanira ariko ntibabigeraho

Category: Technology  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Bifuzaga kudapfa barabiharanira ariko ntibabigeraho

Kuva kera, abantu bagerageje gukora ibintu byatuma badasaza. Abenshi bo bagerageje gushaka ibyatuma badapfa ariko ntibabigeraho.

Muri iki gihe, abantu batabarika bakurikiza inama bagirwa n’abaganga ndetse n’inzobere mu by’ubuzima kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira umuze, babeho bafite itoto cyangwa kugira ngo badasaza vuba.

Ku migabane yo ku isi yose usanga abayituye bahora barya neza, bagakora siporo, bakanywa amazi, bakaryama ahantu heza n’ibindi byatuma babaho neza.

Aziya ni yo iza imbere mu kugira abantu benshi badasaza vuba. Usanga umuntu agaragara nk’aho ari muto, afite itoto kandi ashaje.

Ibanga ryabo ni ukurya imboga, imbuto n’ibindi birimo kubagwa uruhu kugira ngo iminkanyari itagaragara, bikagaragara ko bashaje. Ibi byo kubagwa byo biri ku migabane yose.

Ese abo muri iki gihe, ni bo bonyine bahangayikishwijwe no kudasaza cyangwa kudapfa? Mu gihe cya Yobu ni uku babigenzaga:
Mu gihe cya Yobu, Abanyamisiri baryaga amabya y’inyamaswa babagaga nk’intama, ihene n’izindi, bashaka gukomeza kuba abasore.

Imwe mu ntego z’ibanze za shimi yo mu Gihe Rwagati (medieval), yari iyo gukora uruvange rw’imiti yashoboraga gutuma haboneka ubuzima burambye.

Abahanga benshi mu bihereranye n’iyo shimi, batekerezaga ko zahabu yakozwe n’abantu yashoboraga gutanga ubuzima budapfa, kandi ko kurira ku masahane ya zahabu byatumaga ubuzima bumara igihe kirekire kurushaho.

Abashinwa ba kera bo mu idini rya Tao batekerezaga ko bashobora guhindura imikorere y’umubiri yo mu rwego rwa shimi binyuriye mu gukoresha uburyo bumwe na bumwe, urugero nko gutekereza, imyitozo yo guhumeka hamwe n’imirire, maze muri ubwo buryo bakabona ukudapfa.

Juan Ponce de León, umugabo wo muri Hisipaniya wagendaga agamije kumenya isi, azwiho kuba yari afite inyota idashira yo gushakisha isoko yo gusubira ibuto.

Umuganga wo mu kinyejana cya 18, mu gitabo cye cyitwa Hermippus Redivivus, yasabye ko abakobwa b’amasugi bakiri bato bashyirwa mu cyumba gito mu gihe cy’itumba;

Maze umwuka bahumetse ugakoranyirizwa hamwe mu macupa, ukazajya ukoreshwa nk’umuti utuma ubuzima buramba.

Igitangaje ni uko abo bose bapfuye kandi n’abo muri iki gihe bagerageza gukora byose ngo badasaza cyangwa ngo bapfe, birangira bapfuye bidasubirwaho.

Ese ibyo bakora Bibiliya ibivugaho iki?

“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.”(Umubwiriza 3:11)

Iki kifuzo cyo kudapfa ni Imana yakituremanye kandi abantu bazakomeza gukora ibyatuma badapfa ariko ntibazabigeraho kuko Imana ni yo ishobora gutanga ukudapfa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.