× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukristo Angel Karungi yahagarariye u Rwanda neza mu Nama Mpuzamahanga ya ITC yabereye mu Bushinwa

Category: Technology  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umukristo Angel Karungi yahagarariye u Rwanda neza mu Nama Mpuzamahanga ya ITC yabereye mu Bushinwa

Umurungi Aimee Angel uzwi cyane ku izina rya Angel Karungi usengera muri Grace Room Minisiteri iyobowe na Pasiteri Julienne Kabanda Kabirigi, yanditse amateka nk’Umunyarwanda wa mbere witabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga, Inama yaberaga mu Bushinwa.

Iyi nama imaze imyaka 30 itegurwa na ITC [I Trust Creation], Umurungi Aimee Angel wavukiye mu Mugi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura, agakura akunda ikoranabuhanga bidasubirwaho, abaye uwa mbere ukomoka mu Rwanda uyitabiriye.

Nyuma yo gusoza segonderi mu wa 2015, yakomereje muri A0 (Bachelor), mu bijyanye na ’Computer Science’ mu ishami rya ’Business Information Technology’ muri Kaminuza ya Gitwe y’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Mu wa 2019 amaze kubona A0, yahise akomereza muri Masters, muri East Africa University.

Ubusanzwe, mu Rwanda akorera muri OSHIL LDT iherereye muri Kicukiro Building Innovation, aho bakora imishinga y’ikoranabuhanga, bagategura ibikorwa binyuranye ku mashusho n’amajwi. Yahageze avuye muri CHUB (Center Hospital University Butare), mu bijyanye n’ikoranabuhanga, IT

Iyi Nama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga "2024 Product Manager Training Program International Class" yateguwe na kompanyi ya ITC igamije kurema ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga(Trust Creation), yatangiye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, irangira ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, ikaba yaritabiriwe n’abantu 105 baturutse mu bihugu 34 byo ku migabane itandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yagize ati: "Byaranshimishishe nk’umukobwa kwibona ahantu hateraniye ibihugu 34 byo ku migabane itandukanye, noneho kuba ndi Umunyarwandakazi byabaye akarusho, kuko byatumye nshyiramo imbaraga nyinshi nk’uhaje bwa mbere."

Yabashije gufasha bamwe kumenya ko u Rwanda na Luanda (Umurwa Mukuru wa Angola) bitandukanye kandi ahabwa n’igihembo. Yagize ati: "Bampaye n’igihembo cy’umushinga mwiza wo gufasha abafite ubumuga mu kwivuza (Customer care)".

Yakomeje avuga ko muri iyi Nama yungukiyemo byinshi bizamufasha gushyira mu bikorwa imishinga ye agira ati: "Nungukiyemo ibitekerezo ku mishinga yange, isoko ry’ibikorwa byo guhanga udushya kuri ICT, amasezerano y’ubufatanye na ITC, n’ubumenyi bwimbitse ku ikoranabuhanga".

Yasobanuye uko yagize amahirwe yo kwisanga muri iyi Nama agira ati: "Nakoze ikizamini ndatsinda, bashima n’imishinga yange, bantumaho (Invitation letter)". Aha ni nyuma yo kumenya amakuru ko hari inama yari igiye kubera mu Bushinwa yari kuzaba yiga ku ikoranabuhanga, yiyemeza kuzuza ibisabwa ngo yitabire.

Nyuma yo guhabwa ibaruwa, icyari gisigaye cyari ugushaka itike n’ibindi bike by’ibanze havuyemo ibijyanye n’amafunguro n’amacumbi kuko byo byari biri mu nshingano z’abateguye iyi nama.

Afite imishinga ibiri ari yo uwo mu bijyanye no kugura umuriro n’uwa Sofiya yita ku barwayi. Yayisobanuye agira ati: "Ni uburyo twajya tugura umuriro ukabwirwa ko wishyuye, meter ikijyanamo mu buryo bwa Digital". Aha ntibizongera gusaba ko ugira imibare uhabwa yo kwandika muri Cash Power kugira ngo umuriro waguze ugemo. Ukiwugura, amatara azajya ahita yaka.

Uwa kabiri yawuvuzeho agira ati: "Undi mushinga ni uburyo bwa Sofiya zajya zifasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutabona, uburyo bwo kubayobora kwa muganga harimo machine zivuga byibura Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda zinerekana amashusho".

Yawusobanuye avuga ko wafasha abatabona kubona serivisi zihuse kwa muganga, kuko ubusanzwe hari abagorwa no kubona ubayobora n’uko bafashwa na muganga. Ni umushinga washimwe cyane na ITC iteguta iyi nama, bituma bamuha igihembo cy’umushinga mwiza.

Yavuze ko akigera mu Rwanda azakomeza imishinga ye, akanegera bimwe mu bigo nk’iby’ingufu z’umuriro hakabaho kuzuzanya kuri ’Data information’. Yasabye urubyiruko gukunda iterambere, bagiramo uruhare nka ba nyiri u Rwanda rw’ejo, bakora nk’abato kandi bubaha Imana mu byo bakora.”

ITC yashinzwe mu 1993, ikaba ifite icyicaro i Guangzhou mu Bushinwa. Ifite inyubako 4 z’ibiro, ibigo 6 bya R&D n’inganda 5. Impamvu ikomeye ya R&D ni ubushobozi bwo gukora, aho baha abakiriya ibicuruzwa byizewe bifite ireme ryiza kandi bitangwa ku gihe. Batanga kandi amahugurwa, ubucuruzi, na serivisi za OEM na ODM.

Ku rwego rw’Igihugu, Angel Karungi avuga ko imishinga ye iramutse ibonye abaterankunga yatanga umusanzu mu kwihutisha serivisi, hakabaho igabanuka ry’ibiciro, gukoresha igihe neza, kujyana n’igihe no gutanga serivisi nziza.

Nyuma y’imyaka 30 mu Bushinwa habera iyi Nama, Angel Karungi ni uwa mbere ukomoka mu Rwanda wayitabiriye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.