× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kubatwa na telefone mu rusengero kimwe mu bibangamiye cyane amatorero

Category: Technology  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Kubatwa na telefone mu rusengero kimwe mu bibangamiye cyane amatorero

Kubatwa na telefone, imwe mu mbongamizi ibangamiye cyane Abanyamadini, kubona abantu bazindutse bakaza mu rusengero bambaye neza babukereye, ariko ugasanga bari kumara umwanya kuri telefone, kenshi ugasanga bari no kureba bya bintu ushobora kwihangana ukaza kubireba iteraniro rishoje kuko ntaho byajya. Ni ikibazo gikoromeye kibangamiye ubukristu bw’iyi minsi.

Abapasiteri babiri aribo Joe Rigney akaba n’umwanditsi, hakaza na Dave Mathis akaba Exective Editor wa DisiringGod.org akaba n’umupasiteri kuri Cities Church, batanze ibitekerezo cyabo kuri iyi ngingo mu kiganiro cyaciye kuri Gospel Coalition.

Joe Rigney yatangiye avuga ko buri gihe iyo bigisha babona tekinoloji nk’ikintu kibafatiye runini mu murimo wabo kuko ngo hari byinshi ibafasha, ariko nanone akagaragaza ko kubatwa na telefone bikomeje kuba ikibazo mu nsengero ariko nanone cyakemuka.

Aragira ati "Tekinoloji turayikeneye cyane kandi idufasha muri binshi, ariko biba bibabaje cyane iyo mu gihe cy’inyigisho abantu bari ku matelephone kurusha kwita ku cyabajyanye’’.

Yakomeje avuga ukuntu byakemuka; ‘’Intambwe ya mbere yo kuva muri ubu bubata ni ukubanza ukemera ko iki kibazo ugifite, warangiza rero ugatangira kubirwanya.

Tuno dukoresha twita amatelephone twaremwe n’abahanga kuri iy’isi kugira ngo tujye tugutwara umwanya wawe wose, mu gihe ababikoze bo baba bari kwinjiza. Ikintu gikomeye wakora mu gihe bikubayeho uri mu rusengero ni ugusenga kandi bizajya bigufasha cyane.’’

DaveMathis nawe ahamya iby’iki kibazo akavuga ko ugomba gukomeza gukuza muri wowe icyo ubuzima uriho ububureyeho, bikaba nanone ingezi gusenga mbere ya buri kimwe na nyuma ya buri kimwe.

Ati; ‘’Ikintu maze kubona ku by’izi telefone ni ukuntu zituma tutaba ab’umumaro ahubwo tukazitaho umwanya wose, ukabura umwanya w’abawe, ugasigara uri aho gusa kandi mu by’ukuri si cyo Imana yaturemeye. Yaturemeye kuba ab’umumaro, kumenya icyo gukora mu gihe cya nyacyo".

Yavuze ko kumara igihe kinini kuri telefone bigira ingaruka, ati "uzarebe nko mu maso h’umuntu wabaswe nayo nange ubwanjye iyo nyikoresheje igihe kinini amaso arabyimba, ugasanga nsa ukuntu.’’

Umuhanga mu bumenyamuntu n’bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe Nina Schroder, nawe yagize icyo abivugaho, gusa we akagaragaza ko hari ibyiza n’ibibi byabyo, ahubwo ikiza ari ukumenya ni ryari, kandi ni gute ugomba gukoresha telefone.

Yagize ati; "Sinzi niba abantu bazi ingaruka ruriya rumuri rwa telefone rugira ku buzima bwabo, ariko sinshaka nanone ko bumva ko buri gihe ari bibi kuyikoresha kuko hari n’uburyo ikoreshwamo neza".

"Icya mbere ni ryari uyikoresha, hehe uyikoresha, ese urayimaraho igihe kingana iki". Yavuze ko atari byiza kuyikoresha mu rusengero "singombwa waba uretse kuko ibyo uba ugiye kureba wanabitegereza’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.